Ibitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ari intambwe iganisha ku kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Ibitaro bya Masaka byari bisanzwe ari iby’Akarere ka Kicukiro, byubatswe mu 2013, ku nkunga ya Leta y’u Bushinwa ari nayo igiye kubyagura aho bizahita bihindurirwa izina bikaba Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK].

Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku hagiye kwagurirwa ibi bitaro wabaye ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023.

Birimo kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd.

Hashize amezi abiri kwagura ibi bitaro bitangiye nubwo ibikorwa nyir’izina byatangiye none. Bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.

Nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400.

Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.

Mu 2025 nibwo biteganyijwe ko bizaba byuzuye.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ari ibitaro byitezweho gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru mu buvuzi ariko bikaba bizajya bitanga amahugurwa n’amasomo mu rwego rwo kugira abaganga n’abahanga bashoboye kandi mu gihe gito.

Ati “Imbaraga nk’izi ziri gushyirwa mu yindi mishinga itandukanye mu kubaka ubushobozi bw’ibitaro by’icyitegererezo nk’ibyitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Kanombe n’ibindi.”

Imishinga iri muri aka gace kubatswemo ibitaro bya Masaka irimo Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udafunguye ahantu hanini.

Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, hakaba n’indi mishinga myinshi iteganya kuzashyirwa muri aka gace kugira ngo bizafashe mu buvuzi n’ubushakashatsi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *