Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byaciwe miliyoni 125 Frw bizira kurangarana umubyeyi

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kwishyura Mbareba Geoffrey mu izina ry’umwana we, indishyi ya miliyoni 125 Frw, kubera uburangare bw’abaganga bwatumye umwana we avukana ubumuga bwa burundu.

Ibi byaturutse ku burangare bwahamijwe abaganga b’ibi bitaro, bwabaye ubwo mu 2015 umugore wa Mbareba Geoffrey yari agiye kubyara, akarangaranwa.

Uyu mugabo yahise yitabaza inzego z’ubutabera, kugira ngo abakozi b’ibitaro baryozwe amakosa bakoze, yatumye umwana we avukana ubumuga byashoboraga kwirindwa.

Ubwo urukiko rwasomaga umwanzuro warwo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023, rwategetse ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byishyura Mbareba Geofrey mu izina ry’umwana we Muhinda Mbareba Allan, indishyi zingana na miliyoni 125 Frw.

Muri izo ndishyi urukiko rwategetse ko ikigo cy’ubwishingizi cya Sonarwa kizishyura miliyoni 20 Frw nk’umwishingizi w’ibitaro, nabyo bikazishyura miliyoni 105 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi rwategetse ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kwishyura ibihumbi 500 frw y’ikuriranarubanza na miliyoni 2 Frw y’igihembo cy’abavoka.

Ibitaro kandi byategetswe gusubiza Mbereba mu izina ry’umwana we, ibihumbi 20 Frw yatanzeho ingwate y’amagarama y’urubanza.

Uko byatangiye

Mu 2015, umugore wa Mbereba yagiye kureba umuganga wamukurikiranaga maze amuha gahunda yo kubagwa ku wa 12 Mutarama 2015, kuko yari yemeje ko adashobora kubyara mu buryo busanzwe.

Iyo tariki ntiyageze kuko ku wa 10 Mutarama 2015, yagize ibise maze yihutira kujya kwa muganga, ahagera saa 09:23 za mu gitondo, yishyura ibisabwa anamenyesha abaganga ko adashobora kubyara mu buryo busanzwe kuko muganga yabyemeje.

Abaganga ntibabihaye agaciro, bo bavuga ko agomba gutegereza akabyara mu buryo busanzwe.

Uyu mugore yageze aho abura umwuka, abaganga babonye ko icyemezo bafashe kidashoboka, bahamagara undi muganga, kandi ubwo byari bigeze saa cyenda z’amanywa. Yabagezeho saa 16h:45, bamujyana ku iseta avamo saa moya za mu gitondo.

Muganga yagarutse abwira se w’umwana ko umwana yananiwe cyane, bityo akaba agiye kwitabwaho ku buryo budasanzwe, mu byuma bitanga umwuka.

Urega yavuze ko kuva umwana yavuka atigeze aba muzima kandi na muganga wamubyaje yamusobanuriye ko byatewe no gutinda kumubyaza, akavuka ananiwe cyane. Ibyo bikaba ari uburangare bw’abaganga kuko bari bazi neza ko adashobora kubyara mu buryo busanzwe.

Kugeza ubu umwana yagize ubumuga bwa burundu. Ibi bitaro byari byaremeye kujya bimuvura ku buntu none barabihagaritse, bituma se atanga ikirego mu rukiko ngo bitegekwe gutanga indishyi.

Mu iburanisha, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byagaragazaga ko iki kirego kidakwiye kwakirwa kubera ko cyarengeje igihe cy’imyaka itanu iteganywa n’itegeko, cyane ko bareze ku wa 9 Mutarama 2020 kandi ibyo byarabaye muri Mutarama 2015.

Mu rukiko, urega yavuze ko yitabaje Minisitiri w’Intebe na Minisiteri y’ubuzima amenyesha akarengane yahuye nako, mu 2016.

Ku wa 4 Ukwakira 2017 yongeye kwandikira Minisiteri y’Ubuzima ayibutsa kumurenganura kuko n’ibyo ibitaro bya Faysal byemeye bitakozwe.

Yabamenyesheje ko ibitaro bishaka kwikuraho inshingano, aho bivuga ko uwakoze ayo makosa yahagaritswe mu kazi ndetse bamubwira ko SONARWA ariyo izamuvuza.

Mu 2018 Minisiteri, y’Ubuzima yandikiye Umuyobozi Mukuru w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal isaba ko ibitaro byakumvikana n’umuryango wahuye n’ikibazo, kuko raporo y’urugaga rw’abaganga igaragaza ko ikibazo cyaturutse kuri ibi bitaro kandi ko bigiye mu nkiko byateza igihombo ndetse n’isura mbi.

Muri uwo mwaka, ibitaro byandikiye Minisiteri y’ubuzima bishimira inama bagiriwe ariko bamenyeshaka ko Sonarwa yanze kugira icyo ifasha uyu muryango, ariko ibitaro byiyemeje kujya bimuvura ku buntu, gusa ibi nabyo byaje guhagarikwa.

Ibi nibyo byatumye Mbareba Geofrey atanga ikirego mu rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ngo Ibi bitaro bitegekwe kwishyura indishyi, aho yasabaga miliyoni 300 Frw ariko urukiko rukaba rwategetse ko hishyurwa miliyoni 125 Frw.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *