Amakuru ava mu Igororero rifungiyemo Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu 14, avuga ko na bo bamutinya nubwo benshi bataramubona, ariko kumva ko bari mu Igororero rimwe ubwabyo bumva bibateye ubwoba.
Kazungu Denis akekwaho kwica abantu 14 barimo abakobwa 13 bivugwa ko yabicaga abanje kubasambanya no kubambura ibyo babaga bafite nk’amafaranga na telefone.
Uyu musore w’imyaka 34 watawe muri yombi mu ntangiro za Nzeri 2023, ni umwe mu bagarutsweho mu Rwanda ndetse no ku Isi, kubera ibyo akekwaho byo kwica abantu akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye aho yabaga mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe.
Nyuma y’ifungwa rye, hagiye hajya hanze andi makuru y’uburyo akekwaho gukora ibi byaha akurikiranyweho, nko kuba hari abantu babiri yishe yarangiza akabatekera mu isafuriya.
Ni ibintu byakunze gutera abantu igishyika kuko bidasanzwe kubaho, ariko by’umwihariko n’abafungiye mu Igororero rya Nyarugenge [Mageragere] aho Kazungu afungiye, na bo bahorana ubwoba.
Abafunguye muri iri Gororero rya Mageragere, bacyumva ko Kazungu agiye kuzanwamo, bahise bikanga kuko batumvaga uburyo bagiye gufunganwa n’uyu muntu wiyemerera kwica abantu 14.
Gusa kuva yagerayo benshi ntibaramuca iryera, ariko bakaba bafite amakuru ko ari mu Igororero rimwe n’iryo barimo, ndetse benshi bari bazi ko bamubona kuri televiziyo kuri uyu wa Gatanu dore ko ari bwo yari kugezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane kuri kimwe mu byaha aregwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, byari biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo gusambanya umugore, ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko uru rubanza ruhuzwa n’urundi yagombaga kuzabura tariki 12 Mutarama ari na rwo aregwamo ibyaha bishingiye ku kwica abo bantu.
IVOMO: UKWEZI
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.