Ibizagufasha kudasuzugurwa n’ubonetse wese

Ntabwo wayobora amarangamutima y’uko undi muntu akubona cyangwa ngo utume akubaha.Ibyo niba bidashoboka hari uburyo wowe ubwawe watuma abantu bakubaha kandi bigakunda.

Ni iki wakora kugira ngo abantu baguhe icyubahiro ukwiriye ? Ese ni gute wasubiza umuntu ushatse kugusuzugura ? Nshyiraho uburyo bwiza bwo kugira ngo abantu bakumenye kandi bamenye n’uburyo bwo kugutwara.

1. Ujye wigirira icyizere.

Burya ikintu cya mbere gituma umuntu bamwubaha ni uburyo yigirira icyizere. Umuntu wigirira icyizere arubahwa cyane ndetse akabasha gukora buri kimwe uko abishaka.Muri uku kwigirira icyizere harimo ko usabwa gushyiraho uburyo uganira n’abantu.

2. Iga gutega amatwi neza.
Kugira abantu bakubahe, ni uko uba wabateze amatwi , ukabumva ndetse ukabubaha kandi cyane utabarogoye.Ibi bizatuma usubiza neza , igisubizo cyawe gitume bakubaha.

3.Tekereza mbere yo kugira icyo ukora.

Ibikorwa byawe bishobora gutuma batakubaha kandi nyamara bagombaga kukubaha.Fata umwanya utekereze cyane mbere yo kugira icyo ukora.
Kubahwa bituruka kuri wowe ubwawe.Kubahwa bizanwa nawe ubwawe.Kubahwa ni wowe ubifitemo uruhare, genda ukoreshe ibyo tuvuze muri iyi nkuru n’ibindi nawe uzi bizagufasha.

Isoko: Timesofindi

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *