Umurambo wa Jay Polly wakorewe ibizamini byo mu maraso, mu nkari no mu gifu.
Bisobanurwa ko mu mubiri we hasanzwemo ikinyabutabire cya methanol cyinshi cyateye umutima we guharara ibizwi nka ‘cardiorespiratory arrest’.
Jay Polly na bagenzi be barimo uwitwa Iyamuremye Jean Clement na Niyomugabo Jean Claude na Harerimana Gilbert banyoye ibintu byavanzwe hifashishijwe isukari, alcool n’amazi ashyushye. Harerimana niwe wari wabivanze.
Kugeza ubu muryango wa Jay Polly wamenyeshejwe icyishe umuvandimwe wabo hanyuma Harerimana wabahaye ibi binyobwa yatangiye gukurikiranwa n’amategeko.
Kugeza ubu uwitwa Niyomugabo Jean Claude yamaze gusezererwa nyuma yo kuvurwa, mu gihe Iyamuremye na Harerimana bakiri mu bitaro.
Jay Polly yitabaga Imana ku wa 2 Nzeli
Src: Igihe
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube