Ibya Kagere Meddie muri APR FC byifashe bite?

Meddie kagere  ntago yeruye ngo avuge  mu itangazamakuru aho azerekeza mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-22, uretse kuvuga ko mu minsi mike abakunzi be bazamenya niba azakomezanya na Simba SC cyangwa niba azayivamo.

Uyu Rutahizamu  amasezerano ye mu ikipe ya Simba SC yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2020-21,  aho byavunzwe cyane muri tanzania  ko uyu Rutahizamu yifuzwaga cyane na yanga amakuru avuga ko Simba SC yahise imwongerera andi masezerano y’umwaka umwe ariko atari uko yari imukeneye ahubwo kubera ko itashakaga ko ajaya muri mukeba wayo Yanga.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko Kagere meddie utarahiwe n’umwaka we wa nyuma muri Simba SC, yamaze kongera amasezerano y’umwaka muri Simba SC.

Nyuma yo kumara kumusinyisha bari bamaze kwizera ko atajya muri Yanga, hari hasigaye gufata icyemezo niba azahaguma akarwanira umwanya cyangwa se niba bamutiza.

Amakuru avuga ko Simba SC yishyuye uyu rutahizamu ibihumbi 40 by’Amadorali, numushahara w’ibihumbi 6 by’amadorali ku kwezi.

Amakuru ahari avuga ko uyu Rutahizamu  ufite amasezerano y’umwaka umwe muri simba SC  APR FC yifuje kuba yamutizwa ariko impande zombi zikaba zitarumvikana neza.

Kagere we avuga ko niba aje muri APR FC agomba kubona ibyo yabonaga muri Simba SC biri mu masezerano ye.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *