Ibyavuye mu isuzuma ku ’marozi’ abakozi ba APR FC bashinjwa gushaka guha abakinnyi ba Kiyovu Sports

Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wahoze ashinzwe ibikorwa bya APR FC, Maj. Dr Nahayo Ernest wari umuganga wayo, Mupenzi Etto wahoze ashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi na Bizimana Bilali bamaze amezi atatu bakurikiranwe n’ubutabera, aho bakekwaho gushaka guha abakinnyi ba Kiyovu Sports amarozi abaca intege.

Ikurikiranwa ry’aba bakozi ryamenyekanye mu mpera za Kanama 2023. Bakekwaho gukora iki cyaha ubwo APR FC yiteguraga gukina na Kiyovu Sports umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro wabaye muri Gicurasi 2023.

Amakuru BWIZA ikesha raporo y’abahanga batatu bo mu kigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFI, agaragaza ko tariki ya 5 Kamena 2023 ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarariwe na CPL Niyomugabo Elias bwavuze ko muri Gicurasi aba bakozi ba APR FC “bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu imiti ibaca intege, bayishyira mu macupa 3 ya juice ya Mango.”

Aba bahanga (Dr Kabera N. Justin, Sabiti James na Habumugisha Salve) bo mu ishami rya RFI rishinzwe gusuzuma ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire bakoze isuzuma ku bisukika byari muri aya macupa, birimo bibiri by’icyatsi na kimwe cy’ubururu, bifashishije imashini yabigenewe, basanga harimo umuti wo mu bwoko bwa Phenothiazines witwa Promethazine .

Nk’uko iki kigo kibyemeza, umuti wa Promethazine ukoreshwa cyane cyane mu kurinda isesemi, kuruka, rimwe na rimwe ugakoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.

Tariki ya 15 Nzeri 2023 baburanye n’ubushinjacyaha bwa gisirikare mu rukiko rukuru rwa gisirikare, basabirwa guhamywa icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, hanyuma bagakatirwa igifungo cy’imyaka itatu, bakanacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kuri buri wese.

Aba bakozi ba APR FC bo bemera ibikorwa bigize ikirego baregwa n’ubushinjacyaha ariko ntibemeranya n’inyito y’icyaha bashinjwa. Umwanzuro ku cyaha baregwa biteganyijwe ko uzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *