Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeri 2021,ibitaramo n’imikino y’amahirwe byakomorewe

Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID- 19.

Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku italiki ya 2 kugeza ku ya 22 Nzeri 2021.Guhera ku wa 2 kugeza 22 Nzeri 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro kugeza saa Kumi z’igitondo mu Mujyi wa Kigali.

Ibitaramo n’imikino y’amahirwe byakomorewe, bikazafungura mu byiciro.

Ingamba shya zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 2 kugeza ku wa 22 Nzeri 2021, zahaye umwihariko tumwe mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ahaboneka umubare w’abandura COVID-19 benshi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *