Ibyiciro by’Ubudehe ntibizongera gushingirwaho mu guhabwa serivisi ku baturage

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2023, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu ahabwa serivisi hashingiwe ku cyiciro arimo nk’uko byatangarijwe ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Uburengerazuba bari mu Itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine ubwo kuri uyu wa Kane yabwiye ba Rushingwangerero ko kuva muri Nyakanga 2023, Ibyiciro by’Ubudehe bitazongera gukoreshwa mu gutanga serivisi zisanzwe zibishingiraho nka Mituweli, VUP na Ejo Heza.

Yagize ati: “Ibyiciro bishya bitanu biherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri (A, B, C, D na E) bizafasha Leta mu igenamigambi kuko bizagaragaza ishusho y’imibereho y’abaturage n’uko barutana mu bukungu n’imibereho myiza, ariko ntibizashingirwaho mu gutanga serivisi”.

Gushyira ingo mu byiciro by’Ubudehe ni ngombwa kuko bifasha Igihugu kugira amakuru y’ibanze yifashishwa mu igenamigambi, ariko nta muturage uzabwirwa icyiciro arimo kuko nta serivisi izagishingiraho.

Yanagaragaje ariko ko byari ngombwa kuba hari ibyashingiraga ku byiciro, ariko ko n’ubundi bizashyirirwaho amabwiriza abigenga.

Ati: “Serivisi n’inkunga byashingiraga ku byiciro by’Ubudehe (VUP, Mituweli, Ejo Heza, Gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, Nkunganire, Girinka…) bizashyirirwaho amabwiriza yihariye”.

MINALOC na LODA barategura ‘Social Registry’ izaba ikubiyemo amakuru ku ngo, izafasha mu gutoranya ingo n’abaturage bagomba gukurwa mu bukene.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Assumpta n’Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine bagaragarije ba Rushingwangerero uko “gahunda y’igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bivana mu bukene mu buryo burambye” igiye gushyirwa mu bikorwa n’uruhare rw’umuyobozi w’Akagari.

Yaganirije ba Rushingwangerero ku cyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari agomba gukora mu gutuma umuturage yikura mu bukene agateza imbere imibereho ye, abagaragariza uruhare rwa Rushingwangerero mu gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati: “Intego ya Leta ni ukuvana abaturage mu bukene n’ubukene bukabije, kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, kubonera amacumbi abatayafite, gufasha umuturage kubona aho arara kandi heza n’ibindi bizamura imibereho myiza ye”.

Ingabire Assumpta yanabibukije ibyo bagomba kwitaho ku muturage. Ati: “Ibyo mukwiye kwitaho ku muturage ni ugukemura ibibazo byugarije imibereho ye, kumwegera, kumuha uruhare mu bikorwa, kumushishikariza umuco wo kwigira no kwikura mu bukene, kumukurikirana no kumenya ifasi bashinzwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *