Ibyishimo bya Mukarujanga nyuma yo kwibaruka umwana yabyaranye na murumuna wa Nizzo Kabosi.(AMAFOTO)

Umukinnyikazi wa filime umenyerewe cyane mu ruganda rwa Cinema mu Rwanda uzwi ku izina rya mukarujanga ari mubyishimo kubera kwibaruka umwana yabyaranye na Abimana Sano Adolphe, umuraperi uzwi ku izina rya “True Boy” akaba kandi murumuna wa Nizzo Kabosi wahoze mu itsinda rya Urban Boys.

Mukarujanga akaba amaze ukwezi kumwe n’igice yibarutse uyu mwana akaba n’imfura ya True Boy uzwi mu ndirimbo nka yakoranye na Social Mula ndetse na ‘Nkufashe’.

Uyu musore ni umuraperi umaze igihe akora umuziki ariko wabifatanyaga n’amasomo yamuberaga imbogamizi mu muziki we ariko akaba yabwiye Itangazamakuru  ko aherutse kurangiza kwiga ubu abantu bakaba bagiye kongera kumubona cyane mu muziki.

Uyu muraperi kandi nawe  yavuze ko afite ibyishimo byinshi cyane bitewe n’umwana we ndetse ko ari n’ibyishimo kuba yarabyaranye n’uwahoze ari umujyanama we Mukarujanga, abwira abantu bamuha inkwenene ko nta jambo afite ryo kubavugaho.

Amakuru dukesha InyaRwanda nuko uyu muraperi yagarutse ku rukundo rwe na Mukarujanga avuga ko byatangiye ari umujyanama bigera aho aba umukunzi. Yagize ati: ’’Hashize igihe tudakora mperuka indirimbo mfitanye na Social Mulla n’indi yanjye yitwa ‘Nkufashe’, ubwo urumva nyuma y’izi gahunda z’umwana twari duhuze cyane, hashize ukwezi n’umunsi umwe twibarutse umwana wacu w’umukobwa”.

Yakomeje ati “Ubu ndi mu byishimo byinshi nyuma yo kuba umuhanzi yabyaranye n’umujyanama we akaba n’umukinnyikazi wa filime. Ninjye wa mbere ubikoze mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

True Boy yavuze ko umwana we na Mukarujanga bamwise Shima Marie Alliera akaba ari umukobwa. Ku wa 30 Nyakanga 2021 ni bwo True Boy na Mukarujanga bibarukiye umwana wabo mu bitaro bikuru bya Kigali bizwi ku izina rya CHUK.

Tubibutse ko kandi Mukarujanga Atari umwna wa mbere yibarutse kuko uwo yibarutse ari ubuheta bwe nyuma y’aho yari yarabyaye imfura ye mu mwaka wa 2014 ku bitaro bya CHUK nawe akaba ari umukobwa. Mukarujanga wamenyekanye cyane kubera filime, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe n’abatari bake bitewe n’imikinire ye yagiye agaragaza mu mafilime yagiye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *