ibyishimo ni byinshi ku bakirisitu gaturika batuye, kimihurura nyuma kubona paruwasi nshya

ibyishimo ni byinshi ku ba kristu Gaturika batuye kimihurura nyuma yaho  Arikidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi nshya Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Ukwakira 2021, iyi paruwasi yitiriwe Bikira Mariya Utabara Abakristu ya Kimihurura, ikaba ibaye iya 33 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali, kandi ni iya 13 ibyawe na Paruwasi Sainte Famille mu myaka 107 imaze ishinzwe.

Iyi paruwasi yubatswe n’abakirisitu ku bufatanye n’Abapadiri b’Abamisiyoneri b’Umuryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco. Ni Paruwasi ivutse ikurikira Paruwasi  Mutagatifu Fransisiko w’Asizi /Karama yavutse tariki ya 29 Kanama 2021 ibyawe na Paruwasi Karoli Lwanga/Nyamirambo.

Ishingwa rya Paruwasi ya Kimihurura rije rishimangira icyifuzo cy’Umwepiskopi w’Arkidiyosezi ya Kigali, cyo gufasha abakristu kubona aho basengera habegereye no kugira uruhare rufatika muri Kiliziya. Ishinzwe ari iya 13 muri Paruwasi zimaze kwibarukwa na Paruwasi Sainte Famille.

Mu mwaka wa 1955, Paruwasi Sainte Famille ni bwo yibarutse imfura yayo ari yo Paruwasi ya Rutongo; mu 1957 yibaruka Paruwasi ya Nyamata; mu 1961 yibaruka Paruwasi ya Kabuye; mu w’i 1963 yibaruka impanga eshatu ari zo Kicukiro, Mutagatifu Mikayile na Masaka.

Mu mwaka wa 1964, havuka iya Nyamirambo; mu 1967 hashingwa Paruwasi ya Shyorongi; mu mwaka wa 1970, yibaruka Paruwasi ya Ndera; mu w’i 1976, yibaruka Paruwasi ya Gikondo; naho mu mwaka wa 1992 yibaruka Paruwasi ya Gishaka na Paruwasi Kacyiru yashinzwe mu mwaka wa 2004.

Abakirisitu ba Paruwasi nshya yashinzwe ku wa Gatandatu, bishimiye baruhutse kuba bajyaga gusengera kuri St Famille baturutse kure, mu gihe abandi bari barahisemo gusengera mu rugo rw’Abihayimana, ahantu bajyaga babona ko ari hato.

 

Uwitwa Bernard Mutaganda yagize ati: “Kiliziya nziza cyane mubona hano yubatswe n’Abasaleziyani bafatanyije natwe abakirisitu ba Paruwasi ya Kimihurura. Turabashimira kuko aho twumviraga misa hari mu mashuri ari hato cyane, kandi kujya kuri Ste Famille na byo bikatugora, turashimira Umwepisikopi wacu wabidufashijemo”.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda washyize umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura, yashimiye cyane Umuryango w’Abasaleziyani mu mbaraga bakomeje gushyira mu iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika.

Yagize ati “Ndashimira cyane Umuryango w’Abasaleziyani mu butumwa mukomeje gukora, ndetse no kuduha abapadiri badufashije kugira ngo uyu mushinga wo kubaka Paruwasi ya Kimihurura ugerweho”.

Paruwasi ya Kimihurura igizwe na Santarali ya Kimihurura, ifite Impuzamiryango-remezo 14, ikaba igabanyijemo Imiryango-remezo 40, hiyongereyeho Impuzamiryango-remezo ya Karukamba, na yo ifite Imiryango-remezo 6 yahoze muri Paruwasi ya Kacyiru. Imbibi za Paruwasi zihwanye n’iza Santarali ya Kimihurura, hiyongereyeho igice cy’Impuzamiryango-remezo ya Karukamba.

Ni ukuvuga uhereye ku iteme riri ku muhanda wo mu gishanga cyo ku Kimicanga, ugakomeza umuhanda uzamuka ku Kacyiru, imbere y’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ugakomeza umuhanda unyura imbere ya Perezidansi kugenda kugera kuri Kigali Convention Center.

Src:Imvaho nshya

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *