Icyari ishyamba muri Rayon Sports kigiye guhinduka ubumwe

Biravugwa ko ku munsi w’ejo hashize aribwo abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports, bahuye na Uwayezu Jean Fidele mu rwego rwo kurebera hamwe icyateza ikipe ya Rayon Sport imbere bakareka ishyamba ahubwo bagakomeza kurebera hamwe icyatuma barushaho kubaka  ikipe yabo  ikagaruka ku ruhando mpuzamahanaga  nkuko byahoze .

Nkuko tubikesha ISIMBI.RW bivugwa ko inama yabereye ku cyiciro cya Rayon Sports tariki ya 18 Kanama, barimo Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper na Munyakazi Sadate, undi wari witezwe ni Muvunyi Paul ariko ntiyabashije kuhaboneka, ariko amakuru  twamenye ni uko na we iki gitekerezo yari agishyigikiye ariko ntiyaboneka kubera akazi.

Abakunzi b’umupira w’amaguru cyane cyane abafana ba Rayon Sport ntibiyumvishaga ko aba bagabo bashobora kongera guhura bitewe nibyari byaravuzwe aho bamwe bashinjaga abandi kudakunda ikipe  , nyuma y’ibyo biganiro bakaba babona hari ikizere ko ibintu byaba bigiye kongera kuba byiza ikipe yabo ikongera igahatanira ibikombe nk’uko byahoze ..

Kutumvikana kwaba bagabo byatangiye mu 2019 ubwo Munyakazi Sadate yari yagizwe umuyobozi w’iyi kipe, bagiye bamushinja kubirukana bakajya kure y’ikipe yabo, ni mu gihe we yavugaga ko aje utwika ishyamba akarikuraho.

Ibi byagiye bukururuka kugeza aho bishyize Rayon Sports mu bibazo na n’uyu munsi ikirimo guhura n’ingaruka zabyo.

Byasabye ko Leta ibyinjiramo maze ifata umwanzuro ko abahoze bayiyobora nta n’umwe wemerewe kongera kuyiyobora kuko ari bo bayiteza ibibazo, nibwo haje gutorwa Uwayezu Jean Fidele ubu akaba ari perezida wa Rayon Spots watowe mu Kwakira 2020.

Nubwo bimeze bitya ariko n’ubundi iyi kipe yakomeje guhura n’ibibazo, noneho bishingiye ku mikoro aho aba bagabo bahoze bayobora iyi kipe banze kongera kugira amafaranga batanga nka mbere kuko bavuga ko bagijwe kure y’ikipe bihebeye.

Mu gushaka umuti w’ikibazo, bivugwa Uwayezu Jean Fidele, yagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe Sadate ndetse n’aba bagabo bahoze bayobora Rayon Sports kugira ngo biyunge bahuze imbaraga, aho gushwana ahubwo bafatanye bubake ikipe ikomeye.

Kumvikana kwaba bagabo bakaba bakongera gukorana bizafasha ikipe ya Rayon Sport dore ko aba bagabo bose ari abagbo bifite kandi bagaragaje ko bakunda ikipe ya Rayon sport, benshi bakaba bizeye ko ibintu byari byarananiranye mu mezi yatambutse bigiye kongera kugenda neza , baganira na perezida w’iyi kipe ndetse bemera kwiyunga n’ubwo Muvunyi Paul atabashije kuhakandagira ariko akaba yari yabibamenyesheje ko ataboneka.

Abakunzi b’umupira  iby’umupira w’amaguru i mu Rwanda,bakaba  bemeza ko niba koko aba bagabo bahuye k’ubushake, bose barajwe ishinga n’ikintu kimwe nta gahato kabayeho ngo bamwe baze bya nyirarubeshwa, byaba ari iherezo ry’ibibazo biri muri iyi kipe cyane ko igihe cyose bagiye bafatanya bagiye bagera k’umusaruro.

Agusa byaba biteye ubwoba mu gihe ibi byaba byakozwe kuburyo bwa nyirarureshwa kubera ko ntakabuza byazagorana kuko no mu bafana bamaze gucikamo ibice, hari abakibona bagenzi babo mu ndorerwamo ya Munyakazi Sadate bitewe n’ibibazo byabaye bakagaragaza ko bamushyigikiye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *