Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022,hirya no hino mu Gihugu hatangiye ibikorwa by’urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuyeru rufite insangamatsiko igira iti “Duhamye Umuco w’Ubutore ku Rugerero rwo Kwigira”.
I Musanze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV yashimye ibikorwa by’urubyiruko bihindura imibereho y’abaturage. Arusaba gukomereza aho ndetse arubwira ko ko igihugu kizirikana umusanzu warwo.
Minisitiri Gatabazi kandi yasabye uru rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge muri bagenzi babo n’inda ziterwa abangavu, kugira uruhare mu gutegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha kugarura mu ishuri abana baritaye no guca burundu ubuzererezi.
Uru rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze na rwo rwahize kuzubakira inzu 4 n’ubwiherero 22 imiryango itishoboye, gucukura ingarani 802, kwitabira gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ibiyobyawenge n’inda zidateganyijwe.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube