Ifoto y’umunsi: Minisitiri Ngabitsinze muri ‘Kimono’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze usanzwe ufite umukandara w’umukara muri Karate, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa hamwe n’ababyeyi bari baherekeje abana babo.

Bamwe mu bana bitabiriye iki gikorwa, Shami na Imanzi bakaba basanzwe bakina Karate, bavuze ko byabafashije cyane kumenya kwiranaho no kugira imyitwarire myiza.

Imanzi yagize ati “Maze kwiga byinshi ariko iby’ingenzi birimo ikinyabupfura, kumenya gufasha abandi no kuba nakwirwanaho.”

Irizerwa Emmanueline, umwe mu babyeyi bafite abana bitoreza muri “The Champions Sports Academy” yavuze ko nyuma y’umwaka umwana we atangiye kwitoza Karate hari byinshi byahindutse birimo kuba yaramenye gushyira ibintu ku murongo kuko atagita umwanya munini areba televiziyo.

Ati “Ntabwo twazanye umwana hano kubera ko aritwe dukunda Karate, ni we uyikunda. Impinduka ziragaragara cyane, yamenye gushyira ibintu ku murongo, amenya iby’ingenzi kuri we ku buryo areba cyane ibimwungura ubumenyi. Aratsinda cyane mu ishuri kandi ikindi kintu nakunze cyane ni uko afite umutima wo guhatana muri we.”

Cyusa Mucyowiraba Léandre na we ufite umwana witoreza muri “The Champions Sports Academy”, yavuze ko gukora siporo byatumye abana bagira ubuzima bwiza kandi imibiri yabo igakomera bikanabafasha kwiga neza kuko siporo ituma bagira ubuzima bwiza muri rusange.

Aba babyeyi nyuma yo kubona ibyiza abana babo bungutse bashishikariza bagenzi babo ko na bo bazana abana babo kugira ngo bakore siporo bityo bavumbure impano zibarimo ndetse banahigire imyitwarire myiza.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *