Ifoto y’umunsi:Minisitiri w’umuburezi yagaragaye yicaye kuri Moto mu gutanga ibihembo kubarimu bahize abandi

Uyu munsi tariki 2 Ugushyingo 2022 habaye umunsi ngaruka mwaka wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu aho isanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi’.

Ni umunsi waranzwe no kwishima ku barimu hirya no hino mu gihugu  harebwa ibyo bagezaho ndetse no kwiyemeza ibyiza bazakora biri imbere.

Ku rwego rw’igihugu kwizihiza uyu munsi ni umuhamgo witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu muri ibi birori, wanagarutse kuri gahunda zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho igamije kuzamura imibereho myiza ya mwarimu kugira ngo umusaruro atanga urusheho kuba mwiza.

Hari kandi na Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya wifatanyije n’abarimu kwishimira ibyo bagezeho aho hanatanzwe ibihembo ku abarimu 10 babaye indashyikirwa, aho bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n’icyemezo cy’uko babaye indashyikirwa.

Harimo 5 bitwaye neza mu kazi mu mashuri ya Leta afatanya na Leta ndetse n’ayigenga. Hanashimirwa kandi 5 bakoresheje inguzanyo neza bakiteza imbere. Buri wese yahawe moto nshyashya.

Image

ImageDr. Valentine Uwamariya afata ifoto y’urwibutso ku mwarimu warumaze guhembwa Moto

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *