Igeragezwa ku muti wa coronavirus rigeze kure,abantu bagera ku 2,660 bamaze gukorerwaho igeragezwa.

Sosiyete ya Pfizer yakoze umuti wa coronavirus aho yanatangiye igeragezwa ryawo aho abatu bagera ku bihumbi 2660 bamaze gukorerwaho igeragezwa ryawo,abashakashatsi batandukanye bo muri Amerika n’abo hirya no hino ku Isi bavuze ko nuramuka wemejwe umaze gukorerwa igerageza, Isi izaba ibonye umuti ukomeye, kandi ko binashoboka ko uzahita ugabanya cyane gukwirakwira kw’iyo virusi.

Uyu muti wakozwe mu buryo bwo kuwumira bawunyujije mu kanwa, ukaba warakozwe na Sosiyete ya Pfizer yo muri Amerika isanzwe ikora imiti n’inkingo, ukaba mu buryo bw’igerageza uzahabwa abantu babana n’umuntu wanduye iyo virusi ya Corona, kugira ngo bamenye niba ushobora kubarinda gufatwa n’iyo ndwara no kugaragaza ibimenyetso byayo.

Dr Mikael Dolsten uhagarariye ubwo bushakashatsi mu bya siyansi muri iyo sosiyete ya Pfizer , yavuze ko uwo muti uzakorerwa igerageza ku bantu 2,660 bafite imyaka guhera kuri 18 bafite ubuzima bwiza, ariko babana mu nzu n’umuntu warwaye iyo ndwara ya Corona.

Yagize  ati “ Natwe nka Pfizer, turakora igerageza ry’uyu muti ku bantu bamaze kwandura Coronavirus n’ubwo baba batagaragaza ibimenyetso byayo”.

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, ndetse n’abahanga mu bya farumasi muri Tanzania, bavuga ko uwo muti uramutse wemejwe yaba ari intangiriro nziza mu rugendo rwo guca burundu iyo ndwara ya Coronavirus.

“Uyu muti kandi uzafasha mu gukumira iyi ndwara, igerageza ryawo nirigaragaza ko wemewe, izaba ari intambwe ikomeye mu guhangana n’iki cyorezo. Ariko n’ubwo bimeze bityo, ni byiza ko abantu bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 nk’uko zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, mu gihe ubushakashatsi ku byafasha gutsinda icyo cyorezo bukomeje”.

ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021 byatangaje ko , iyo Sosiyete ya ‘Pfizer’ ku bufatanye na ‘BioNTech’ irateganya gutangira gutanga inkingo za Covid-19 ku bana bari hagati y’imyaka itanu na cumi n’umwe (5-11).

umushakashatsi witwa Dr Anthony Fauci, yavuze ko Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (FDA) nicyemeza urwo rukingo rurimo gukorwa na Pfizer / BioNTech, ruzatangira guhabwa abana bari muri icyo kigero mu Kwezi k’Ugushyingo 2021.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *