Igiciro cyo kugenda kuri moto cyagabanyijwe abamotari bahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bafite mubazi

RURA,yatangaje ko guhera ku wa 7 Mutarama 2022,gukoresha mubazi ku bamotari bizaba ari itegeko mu Mujyi wa Kigali ndetse rushyiraho ibiciro bishya by’urugendo rwa moto.

 

Igiciro cy’urugendo kuri moto cyagabanyijwe kivanwa ku 133 Frw kuri kilometero gishyirwa ku 107 Frw/km. Ibilometero bibiri bya mbere byagumye kuri 300 Frw.

Igitekerezo cyo gukoresha mubazi ku bamotari kimaze imyaka myinshi, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakunze kuzamo ibibazo bituma rigenda biguru ntege.

Ubwa mbere ubwo byatangiraga, bahayeho ukwinangira, abamotari n’abagenzi batumva akamaro ka mubazi, abandi bakagaragaza ko igiciro kiri hejuru.

RURA isobanura ko impinduka nshya mu mikorere ya mubazi zigena ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, umugenzi azajya yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe ubusanzwe yari 133 Frw.

Bivuze ko hari ikinyuranyo cya 26 Frw ugereranyije n’igiciro cyari gisanzwe.

Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw. RURA isobanura ko byakozwe nk’uburyo bwo kurengera umumotari cyane ko iyo akoze urugendo nk’urwo runini, agaruka nta mugenzi afite bikamushyira mu gihombo.

Ibi biciro byagenwe ku bufatanye n’amahuriro y’abamotari na sosiyete zitanga mubazi ku buryo nta rwego na rumwe rubifiteho ingingimira.

Buri myaka ibiri, ibiciro by’ingendo biravugururwa, bivuze ko mu gihe iby’imodoka rusange byavuguruwe no kuri moto bizajya bikorwa

Abamotari baratungwa agatoki kudohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *