Igihange muri ruhago Lionel Messi cyanduye COVID-19

Umunyabigwi akaba na rutahizamu wa Algentine ndetse n’ikipe ya Paris Saint-Germain, Lionel Messi, ni umwe mu bakinnyi bayo bane banduye COVID-19.

Umutoza Mauricio Pochettino ,mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru,  yemeje ko Lionel Messi ari mu bakinnyi bane banduye COVID-19. Abandi ni Juan Bernat, Nathan Bitumazala na Sergio Rico.

Aba bakinnyi bose bishyize mu kato, barwaye mu gihe Paris Saint-Germain yitegura umukino na Vannnes yo mu Cyiciro cya Kane muri Coupe de France, uzaba ku wa Mbere saa Yine z’ijoro.

Umutoza Pochettino yongeyeho ko Messi yagumye muri Argentine aho yakoreye ibiruhuko by’iminsi mikuru bityo adashobora kujya mu Bufaransa atarakira.

Umutoza yagaragaje ko bigoye kuvuga itariki Lionel Messi azagarukiraho cyane ko uburwayi bufata igihe bitewe na nyirubwite.

Ikipe ya PSG iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46, irusha Nice ya kabiri amanota 13 nyuma y’imikino 19 ya Ligue 1 imaze gukinwa, izasubukura Shampiyona ihura na Lyon ku Cyumweru, tariki ya 9 Mutarama 2022.

Uretse abarwaye COVID-19, undi mukinnyi utazakina imikino iri mu cyumweru gitaha ni Neymar ufite imvune y’akabombambari akaba ari kwivuriza muri Brésil.Biteganyijwe ko uyu mukinnyi w’imyaka 29 azasubukura imyitozo mu byumweru bitatu biri imbere.

Lionel Messi and his family enjoy short winter break back home in Argentina - Football EspanaUmukinnyi Lionel Messi hamwe n’umuryango we

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *