Igihano cy’urupfu cyahawe uwinjije Film ikunzwe muri iyi minsi “Squid Game” mu gihugu cya Koreya yaruguru.

Koreya y’Amajyaruguru yahanishije igihano cy’urupfu umugabo winjije flash disque iriho filime ya “Squid Game” akayigurisha abanyeshuri.

Iyi filime yinjijwe muri Koreya ya Ruguru hifashishijwe flash disque iturutse mu Bushinwa. Uwayinjije mu gihugu yayigurishije umunyeshuri, na we atumira inshuti ze bariyirebana.

Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yahanishije uwinjije iyi filime igihano cyo kwicwa arashwe.

Abanyeshuri batandatu barebye iyi filime bahanishijwe gukora imirimo y’ingufu mu gihe cy’imyaka itanu mu gihe abayobozi b’ishuri n’abarimu birukanywe ndetse bajyanwa gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Umunyeshuri wayizanye mu kigo cy’ishuri we yahanishijwe gufungwa burundu.

Mu Ukuboza 2020 Koreya y’Amajyaruguru yashyizeho itegeko rikumira ibihangano nka filime, umuziki n’ibindi bijyanye biturutse mu bindi bihugu hagambiriwe gukumira ibyo muri Koreya y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; ibihugu bisanzwe bidacana uwaka n’iki kigira amatwara yihariye ku bagituyemo.

Umuntu umwe aherutse kwicwa azira kwinjiza muri Koreya ya Ruguru ibihangano byo muri Koreya y’Epfo. Netflix yashyizweho ‘Squid Game’ ntabwo ikora muri Koreya ya Ruguru.

Squid Game’ yarakunzwe cyane kuva yajya hanze muri Nzeri uyu mwaka ndetse imaze kurebwa na miliyoni zirenga 100 ku Isi yose , ibintu byatumye yandika amateka kuri Netflix. Imaze kurebwa iminota irenga miliyari eshatu.

Ivuga ku bantu 456 bafite amadeni menshi bashaka kwishyura bajyanwa mu gace batazi.Batangira gukina imikino itandukanye utsinzwe bakamwica. Aba bakinnyi baba barinzwe n’abantu bambaye mask mu maso ku buryo umuntu atamenya amasura yabo. ‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora.

Koreya yaruguru yahaye igihano cy’Urupfu...Squid Game ni film igizweho muri iyi minsi ukunzwe nabataribake ku isi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *