Igihe shampiyona izatangirira n’igihe izarangirira cyamenyekanye

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mu mu pira w’amaguru mu Rwanda, Primus national League 2021/2022 izatangira ku wa 16 Ukwakira hanyuma izasozwe ku wa 18 Kamena 2022, ibi bikaba byatangajwe na komite nyobozi y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Nubwo itariki yo gutangira shampiyona yari izwi,amakipe ntabwo yari yaramenyeshejwe igihe izasorezwa ariyo mpamvu byakozwe.

ibi bibaye nyuma y’aho hashyizweho ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri izaba mu gihe gito kugira ngo hamenyekane amakipe azasimbura AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse.

Mu minsi ishize,Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n’itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n’ibisubizo by’uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *