Igihugu ikipe ya APR FC izakirirwamo n’ikipe ya Mogadishu city yo muri somariya cyamenyekanye

Nyuma yaho ikipe ya APR  FC itomboreye ikipe yo mu gihugu cya Somaliya yitwa Mogadishu City, mu mikino nyafurika ya CAF shampions league 2021-2022 byari byagiye bivugwa ko Kubera ikibazo cy’umutekano muke uyu mukino utazabera muri iki gihugu ndetse abenshi bakaba baribazaga aho uyu mukino uzabera .

 Kuri ubu hamaze kumenyekana aho umukino uzabera n’igihe uzabera,Kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri Somalia, uyu mukino ukaba uzaba tariki ya 12 Nzeri 2021, Mogadishu City Club ikaba izakirira APR FC muri Djibouti.

Abazasifura uyu mukino bakaba bamenyekanye aho uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Tanzania, Omary Kayoko Ramadhani Omary nk’umusifuzi wo hagati, umusifuzi w’igitambaro wa mbere ni Frank Jon Komba, umusifuzi w’igitambaro wa kabiri ni Soud Iddi Lila, umusifuzi wa kane azaba ari Mfaume Ali Nassoro ni mu gihe komiseri w’umukino ari umunya-Ethiopia, Gizate Alemu Mazengla.

Ntagihindutse umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Nzeri 2021, ikaba yahawe abasifuzi bo muri Ethiopia aho umusifuzi wo hagati ari BelayTadesse Asserese, umusifuzi w’igitambaro wa mbere ni Kindie Mussie, umusifuzi w’igitambaro wa kabiri ni Shewangizaw Tebabal Tebalal Tadesse, umusifuzi wa kane azaba ari Haileyesus Bazezew Belete ni mu gihe komiseri w’umukino azaba ari umurundi, Mustapha Samugabo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *