Igikombe cy’Afurika muri Volly Ball kizakirirwa mu rwanda mu bagabo n’abagore

Urwanda rwahawe kuzakira igikombe cy’ibihugu by’Afurika muri Vally Ball mubagabo n’abagore kizatangira kuva taliki ya 05 kugeza 20 ukwakira 2021.

taliki ya 22/07/2021 nibwo impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki wa Vollbally muri Afurika (CAVB) yatangaje ko aya marushanwa yombi azabera i Kigali.

Iyo mikino ikaba izahuza ibihugu byo mu bice bitandukanye bya Afurika, izatanga itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya hagati ya Kanama na Nzeri 2022.

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB)yamenyesheje amakipe azitabira iri rushanwa ko agomba kwiyandikisha bitarenze tariki ya 6 Kanama 2021.

U Rwanda rugiye kwakira  aya marushanwa yiyongera kuri andi abiri ya Beach Volleyball rwakiriye mu 2019 na 2021.

Iryo muri Kanama 2019, rya Beach Volleyball ryabereye i Rubavu rikaba ryari iryo ku rwego rw’Isi, ryari ku rwego rw’inyenyeyi imwe mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, habaye iryo ku rwego rw’inyenyeri ebyiri.

Iyi mikino y’Igikombe cya Afurika izabera muri Kigali Arena. Iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10, yatangiye gukinirwa mo Volleyball mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Ikipe y’u Rwanda  y’Abagabo iheruka kwitabira iyi mikino ya Afurika ubwo yaberaga muri Misiri muri 2017 aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu.

Yongeye kuyitabira ubwo yaberaga mu Misiri na none muri 2015 na bwo isoreza ku mwanya gatandatu. Yitabiriye iyi mikino muri 2007 ubwo yari yabereye muri Afurika y’Epfo isoreza ku mwanya wa munani.

Naho ikipe y’u Rwanda y’Abagore yo  iheruka gukina iri rushanwa Nyafurika muri 2011 ubwo ryari ryabereye muri Kenya hashakishwaga itike y’Igikombe cy’Isi. Aha, iyi kipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa cyenda mu makipe icyenda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *