Igishoro cya mbere ni ubuzima- Dr Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko iterambere ari ingenzi ariko ko ubuzima ari cyo gishoro cya mbere.

Yabivuze mu kiganiro mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 ubwo yagaragazaga uko urwego rw’ubuzima rihagaze.

Yagize ati: “Igishoro cya mbere ni ubuzima, ubuzima bw’umuntu ku giti cye, ndetse n’ubuzima bw’igihugu twese iyo dufite ubuzima bwiza turushaho no gutera imbere.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka mu rwego rw’ubuzima haganiriwe ku gukumira indwara ndetse ku zisigaye inyuma cyangwa zagabanyutse cyane nka malariya ariko noneho hakajya mu cyiciro cy’indwara zirwarwa igihe kirekire ariko abantu bashobora no kwirinda.

Yagize ati: “Ubundi kurindwa indwara, icyakatubereye cyiza ni uko nta n’umuntu warwara, ariko ntibishoboka, dushobora kugabanya indwara ariko nurwaye akabona umuvura, tukagira abaganga benshi kandi bashoboye, tukagira aho bivuriza kandi heza, urwaye akabona imiti n’ibindi bikoresho nk’ibyuma bacamo kwa muganga, akavurwa, agataha byihuse”.

Yakomeje avuga ko hataragerwa ku rugero rwifuzwa.

Ati: “Ntituragera aho ibyo byose binoga, ari naho dufite byinshi byo gukora”.

Dr Nsanzimana yagaragaje ibimaze gukorwa na gahunda zigamije kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima.
Ibitaro bimwe byarangiye gukora, ibindi bishyirwa ku rwego rwa Kaminuza rwigisha rwa kabiri hongerwa ubumenyi bw’abaganga ari ab’inzobere, ababyaza n’abaforomo ndetse n’ibikoresho bigezweho.

Yagize ati: “Ibimaze gukorwa cyane cyane mu mwaka ushize cyangwa muri ibi bihe bya vuba, hari ibitaro byiza byuzuye bya Nyabikenke , ibitaro Perezida Kagame yari yaremereye Akarere ka Muhanga, ubu byaruzuye n’ibikoresho bigezeweho ndetse byatangiye kuvura abaturage.

Muri Muhanga ndetse ni bwo bwa mbere tugize ibitaro bidasanzwe by’ababyeyi n’abana bifite ibitanda hafi 200 nabyo byatangiye gukora mu minsi ishize, ni ibitaro byuzuye ku bufatanye n’Imbuto Foundation.”

Minisitiri yavuze ko bitakiri ngombwa ko abarwayi bakora ingendo baza kwivuriza i Kigali.

Ati: “Twatoranyije ibitaro bigera ku icumi mu Ntara zose, tubizamura ku rwego rwa Kaminuza rwigisha rwa kabiri kugira ngo bibashe kuvura bihabwe inyubako, abaganga ndetse n’ibikoresho bigezweho ibyo nabyo byarangiye umwaka ushize.”

Bimwe muri ibyo bitaro mu Ntara y’Amajyepfo nari navuze ibitaro bya Kabgayi, mu Ntara y’Amajyaruguru hari ibitaro bya Butaro ibitaro bya Ruhengeri ndetse n’ibitaro bya Byumba, mu Ntara y’Iburasirazuba tukagira ibitaro bya Kibungo, Rwamagana, n’ibitaro bya Nyamata naho mu Mujyi wa Kigali hari ibitaro bya Kibagabaga.

Kwigisha abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’impyiko, kubaga umutima bafashijwe n’abaganga b’Abanyamerika.

Hari ikigo BioNtech kizadufasha gukora inkingo kinateza imbere ubushakashatsi ku ndwara nka kanseri

I Masaka, hari gahunda yatangiye yo kwigisha abaganga bavuye muri Afurika hose uburyo bwo kuvura, kubaga ndetse no kuba hakoreshwa ubuhanga bugezweho (robots) mu kubaga ku buryo abantu bagakira vuba.

Ibitaro bishobora kuba mpuzamahanga hano mu Mujyi wa Kigali byubatse ndetse umwaka ushize murabizi hariya mu cyanya cy’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze ko serivisi z’ubuzima Abanyarwanda bajya gushaka hanze mu byiciro 3: ibijyanye n’ubuvuzi bw’impyiko mu kuzisimbuza cyane cyane ubuvuzi bwo kubaga umutima n’ubuvuzi buhambaye bwo kuvura kanseri, ni ibyo bintu 3 bigize nka 70% bituma Abanyarwanda bajya kwivuza hanze bigenda bibonerwa ibisubizo.

Ati: “Umwaka ushize gusimbuza impyiko byakorewe mu Rwanda nta muntu n’umwe twigeze twohereza hanze kuko abagera kuri 14 bari bayikeneye bayiherewe hano mu Rwanda, ndetse muri iki cyumweru hari abandi bane bari kuyihabwa hano mu bitaro bya Faisal.

Si ukuyihabwa gusa baranigisha Abanyarwanda, abo dukorana baba muri Amerika, barigisha ariko ku buryo mu myaka 3 tuzaba dufite abaganga bashobora kubikora ndetse no mu bindi bitaro bagatangira gusimbuza impyiko, ndetse harimo no kubaga umutima.”

Yavuze ko ari urugendo ibitaragerwaho neza bizakomeza kunozwa.

Ati: “Abaganga, ababyaza n’abaforomo dufite uyu munsi ntituragera ku gipimo twifuza. Ubundi icyakabaye cyiza ni uko twagira abavura 4 ku baturage 1000, uyu munsi dufite uvura 1 ku baturage benshi, ari na yo mpamvu usanga dufite akazi kenshi kugira ngo dukube 4 tuvure vuba kandi tudategereje tugere kuri cya gipimo.”

Yongeyeho ati: “Ababyaza dufite bake badahagije, uyu mwaka twinjije 1000 bashya bikazatuma umubyeyi ukeneye umubyaza azaboneka byoroshye.

Uyu mwaka turatangirira ku bihugurira kuvura ababyeyi tukagira n’inzobere (specialist) nibura 2 kuri buri bitaro kandi kugera kwa muganga no kugezwaho ubutabazi, ambilansi ikagera ku muntu mu minota 10, byakabya ntirenze 15.

Mu gihugu hose hari ambilansi 210 gusa, ubundi hakenewe 500, kuri ubu hari 200 zitegerejwe muri aya mezi ari imbere zamaze gutumizwa ndetse iza mbere zageze mu gihugu, iza mbere zizatangwa ku wa Kane izindi zizagenda zigezwa ku mavuriro.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *