“Igisupusupu”Nsengiyumva François yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Rurangiranwa Nsengiyumva François wamamaye mu muziki nka “Igisupusupu” uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo; yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nsengiyumva  ibibyaha akurikiranyweho akaba yarabikoze tariki ya 18 Kamena muri Gatsibo mu murenge wa Kizuguro.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘‘Mariya Jeanne’’ yamenyekanye nka ‘‘Igisupusupu’’, ‘‘Icange Cange’’ na ‘‘Rwagitima’’.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *