Igitaramo bruce melody yari kuzakorera muri canada cyasubiswe.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melodie yahagaritse ibitaramo yari afite muri Canada kubera impungenge zuko abafana baba bake kuberako umubare wabakingiwe utaragera aho we yifuza.

Uyu muhanzi yari afite igitaramo mu Mujyi wa Edmonton ku itariki 8 Ukwakira 2021. Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram agaragaza ko nyuma yo kumenya ko abantu bagomba kuza mu gitaramo cye bagomba kuba barahawe doze zose z’urukingo rwa Covid-19, yahisemo kuba asubitse igitaramo cye.

Ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera amabwiriza mashya ya Covid-19, arimo kuba umuntu witabiriye ibikorwa bitandukanye agomba kuba yarahawe doze zose z’urukingo rw’iki cyorezo, ndetse bikaba bisaba ko umuntu nta bwandu afite, twahisemo ko iki gitaramo kiba gisubitswe[kugira] ngo tureke abantu babanze bikingize doze zose. Itariki nshya izamenyekana vuba.”

Iki gitaramo cya Bruce Melodie kiri muryo yateguraga byitwa ‘Kigali World Tour’ bizazenguruka mu bihugu bitandukanye.

Uyu muhanzi yagombaga kujya mu bihugu birimo u Burundi aho yagombaga gukorera ibitaramo bibiri muri Kanama, byose byaje gusubikwa. Asigaje ikindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *