Igor Mabano yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko.

Igor Mabano umuhanzi ibarizwa mu nzu ifasha abahanzi Kina music ihagararariwe na Ishimwe Clement  yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we, ibirori byari byaragizwe ibanga rikomeye kuko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021.

Inshuti ya  Igor Mabano yatangaje ko Byitezwe ko imihango ikurikira y’ubukwe bwa izaba mu minsi iri imbere.

amakuru dukesha IGIHE agaragaza ko nta makuru menshi azwi ku mukobwa ugiye kurushinga na Igor Mabano, ubwo twifuzaga kuvugana n’uyu muhanzi ku murongo wa telefone ntibyadukundiye.

Tubibutse ko uyu musore ubu yamaze gusohora indirimbo yitwa  ‘Nta kosa’ yasohokanye n’amashusho yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *