Ihere ijisho amafoto ya Muheto ‘umukobwa wavugishije benshi mu majonjora ya Miss Rwanda 2022

Nshuti Divine Muheto ni umukobwa wanyeganyeje imbaga ku mbuga nkoranyambaga,ubwo hakorwaga amajonjora y’abakobwa bazahagararira Intara y’Uburasirazuba mu marushwanwa ya Miss Rwanda 2022.

Uyu mukobwa yaje mu bakobwa 9 babashije gutambuka bazaba baserukiye iyi ntara.

Ubwiza bwa muheto bwatangaje abatari bake aho benshi batangaje ibitandukanye ndetse banarimo umukemurampaka Mutesi Jolly ,akaba yaranabaye Miss Rwnda 2016.

Ku rubuga Twittwe uwitwa ‘Presiyo OG’ ubwo yabonaga amafoto yuyu mwali yagize ati”uyu anciye inyuma ninjye wamusaba imbabazi kabisa.”

Uwitwa “Sindaza” akimara kubona mugenzi we ibyo avuze yagize ati:ayo mahirwe wayakura he?

Hari uwashyizemo gutebya aravuga ati”Imana yamuremye kuwa mbere,muve mu macupa ya Gaz.

Nshuti akimara kugera imbere y’akanama nkemurampaka Mutesi Jolly kwihangana byamunaniye ahita avuga ati:”Muheto urimwiza pee”

Uyu mukobwa muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2022, afite umushinga yise “igiceri Program” mu rwego rwo kwizigama cyane cyane urubyiruko n’abagore muri rusange.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *