Ihere ijisho amafoto y’ubukwe bwa Miss Muthoni Fiona na Arthur Nkusi ataragaragajwe ubwo bwabaga

Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura amaze iminsi ine arushinze na Miss Muthoni Fiona, mu birori byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, aho bwitabiriwe n’abantu bake ndetse nabo babuzwa kuba bafata amafoto cyangwa amashusho y’ubu bukwe kuko hari abari bahari babyishyuriwe.

Buri wese wabwitabiriye yari yahawe amabwiriza ko nta foto cyangwa amashusho yabwo ari bugere hanze. Amafoto yashoboye kuboneka yerekanaga gusa aho ubukwe bwabereye, abantu bari mu busitani cyangwa hagafotorwa amaguru yabo gusa ariko nta yerekana isura yigeze itangazwa.

Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’aba bombi ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wemerewe gusakaza amafoto.

mu gihe bashakanye bamaze imyaka 6 bakundana.

Umunyenga w’urukundo mu bwato                  Nkuko bisanzwe mu muco nyarwanda, basohora umugeni.

 

Miss Muthoni Naringwa mu gatimba yari aberewe

 

Arthur ati “zana urutoki nkwambike impeta kuko nemeye ko umbera umugore nkakubera umugabo tukazamarana igihe cyose dusigaje ku Isi”

 

Bari baryohwe nuwo munsi

 

Ibyishimo byari byose

 

Arthur Nkusi, n’ibyishimo byinshi ahagaze imbere y’ababyeyi be bari baje kumushyigikira

 

Se wa Nkusi Arthur, Mazimpaka Kennedy(ubanza ibumuso) yari yaje gushyigikira umuhungu we, Kagame akaba umugabo wa Isheja Sandrine ukorana na Arthur(hagati) na Uncle Austin(iburyo) ukorana na we na Arthur bari baje kumushyigikira

 

Ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel abantu bari bake babwitabiye.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *