Ihere ijisho inzu nziza Tom Close yujuje(AMAFOTO)

Muyombo Thomas uzwi ku izina rya “Tom Close “ni umuhanzi w’amateka mu Rwanda, kuko yakoze byinshi mu muziki nyarwanda,aho yagiye atwara ibikombe bitandukanye ,ndetse indirimbo ze zikaba zikundwa nabatari bake cyane ko nubwo afite izindi nshingano zitoroshye zo kuba ari umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bitamubuza gushakira umwanya abakunzi  be agakora mu nganzo kugirango ashimishe abanyarwanda bakunda ibihangano bye.

Tom Close rero ubu yamaze gutaha inzu ye yagatangaza yujuje mu Karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna,Rwabigwi Johnson akaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cyiy’inzu,ikaba ari inzu ifite imbere yayo (piscine), ubona ko ari nzu koko ijyanye n’icyamamare nka Tom Close.

Iyi nzu kandi ifite za ‘camera’ zicunga umutekano, ibikoni bigezweho, ibyumba byinshi birimo ibyumba bibiri by’uruganiriro, ibyumba bitanu byo kuryamamo, ibiro n’ibindi, kandi uri iwe aba areba neza ikibaya cya Nyabarongo kigabanya Akarere ka Kicukiro n’aka Bugesera.

Tom Close akaba yegereye mugenzi we  Butera Knowless n’Umugabo we Ishimwe Clement cyane ko abarizwa no munzu itunganya umuziki yuyu murynago Kina Musics.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *