Ihere ijisho umukobwa w’uburanga ufite inzozi zo kurandura burundu igwingira ry’abana

Mugihe mu Rwanda hakigaragara ikibazo cy’abana bagwingira kubera imirire mibi ndetse n’abandi bata amashuri cyangwa bakava iwabo bakigira kwibera mu muhanda , umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya nyaminga w’uRwanda Ishimwe Stacy Agray akaba yizeza abanyarwanda ko naramuka atowe iki kibazo kizasigara ari inzozi mu Rwanda.

Ishimwe Stacy Agray  yavukiye mu karere Kicukiro mu murenge wa Kigarama, avuka ku itariki ya 22/03/2003. Yize amashuri abanza ku kigo cya Le Petit Prince giherereye Igikondo ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro. Yakomeje amashuri yisumbuye ku ishuri rikuru rya Ecole Scondaire Stella Matutina riherereye mu karere ka Rulindo mu ishami rya MPC (Mathematics, physics, computer science).

Ishimwe Stacy Agray uhamya ko papa we ariwe afata nk’icyitegererezo,  afite umushinga uzibanda ku burere bw’abana (early childhood education) avuga ko zimwe mu mpamvu zikigaragazwa nk’izituma hagaragara ibibazo by’abana barwara indwara ziterwa n’imirire mibi no kugwingira ari ubumenyi bucye bw’ababyeyi kubijyanye no gutegura indyo yuzuye.

Mu gacyemura iki kibazo Ishimwe Stacy Agray avuga ko azakoresha ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyamabaga mu gukangurira ababyeyi no kubigisha uko bategura indyo yuzuye.

Akaba ari umushinga washimwe nabatari bacye doreko na nubu ikibazo cy’uburere bw’abana no  kugwingira bikigragara   mu Rwanda nubwo hakorwa ibishoboka ngo gicike burundu

Ku bantu mwifuza gushyigikira uyu mushinga wa Ishimwe Stacy Agray namwe mwese mwifuza ko umwana agira ubuzima bwiza ,mwamutora kuri iyi  code:*544*1*18#

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *