Ikipe ya Liverpool FC yashyizwe ku isoko

Fenway Sports Group ikigo  cyabanyamerika gisanzwe gifite ikipe ya Liverpool nkimwe mu mitungo yacyo cyayishyize ku isoko nyuma y’imyaka 12 bayifite nk’umutungo ubinjiriza.

Mu bihe byashize ubwo hari mu mwaka wa 2021 abarabu bashatse kugura iyi kipe y’ubukombe ariko umuyobozi mukuru wa FSG, John W. Henry abitera umugongo icyo gihe bashakaga kwishyura miliyari eshatu z’amadorari.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Athletic ivuga ko banyiri iyi kipe bifuza miliyari enye z’amadorari gusa Ntabwo hatangajwe igihe iri gurisha rizaba ryarangiye,nubwo bavuze ko nihaboneka uwo bumvikana ku bugure baziyimuha.

FSG yatangaje ko hari benshi bifuje gushyira imigabane muri iyi kipe, ariko ko umuntu wese wabagana ashakira icyiza iyo kipe bayimuha.

Bati “Twagejejweho ibyifuzo na benshi bifuza kuba bashora imari mu ikipe ya Liverpool. Twavuze kuva kera ko amategeko n’amabwiriza bikurikizwa ku muntu wese waba yifuza kugira icyo yongera mu ikipe ku nyungu zayo. Ariko tuzakomeza kureba uwifuza inyungu z’ikipe mu kibuga no hanze yacyo.”

Mu mwaka wa 2010 nibwo ikigo FSG cyaguze liverpool yarifitwe na George Gillett Jr. wari uyifatanyije na Tom  Hicks none ubu nabo bagiye kuyishyira ku isoko.

Iki kemezo gifashwe nyuma yuko Liverpool itari kwitwara neza nko mubihe byashije kugeza ubu ikaba iri ku mwanya wa 8 n’amanota 19 mu mikino 13 imaze gukina muri Premier League.

Liverpool FC on Twitter: "📸🔴 #LIVRAN | #UCL https://t.co/DScRfXFFA7" /  Twitter

Liverpool FC yashyizwe ku isoko.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *