Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Cameroun

Rutahizamu Mael Dinjeke yamaze gusinyishwa n’ikipe ya Rayon Sports, suyu gusa kuko na Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin,nabo bamaze gusinya amazeserano mashya.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun ,uyu munsi nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze kumusinyisha akaba yaramaze igihe akora igeragezwa muri iyi kipe,akaba yakiniraga ikipe ya  ya PWD of Bamenda.

Rayon Sport kandi yanemeje  isinyishwa  rya Ishimwe Kevin uheruka gutandukana na Kiyovu Sports na Bukuru Christophe wari umaze igihe adafite ikipe.

Mu byukuri ikipe ya rayo sport ikomeje kwiyubaka nkuko bigaragara cyane ko inaheruka gusinyisha  Kwizera Pierrot wasinye mu cyumweru gishize avuye muri AS Kigali na Musa Eseunu wavuye muri Uganda, bakaba baje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Bukuru Christophe yasubiye muri Rayon Sports

Ishimwe Kevin yerekanywe nk’umukinnyi wa Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *