Ikirego cy’Intare FC kuri Rayon Sports cyateshejwe agaciro na FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Intare FC ko ikirego cya yo nta shingiro gifite bityo ku wa Mbere bazakina umukino wo kwishyura wa 1/8 na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro.

Intare FC yari yanditse isaba ko Rayon Sports yaterwa mpaga kuko yari yanditse isezera mu irushanwa maze igihe umukino wagombaga kubera ntigaragare ndetse iyi kipe (Intare FC) ntimenyeshwe impinduka zabaye.

Hari nyuma y’uko uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe, ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe maze na yo ihita yandika isezera.

Mu gihe Intare FC zari zizeye ko zigiye kugera muri 1/4, nyuma zumvise ko Rayon Sports yagarutse mu irushanwa ari na bwo zandikaga zisaba ko yaterwa mpaga.

Mu ibaruwa zandikiwe na FERWAFA zamenyeshejwe ko ikirego cya bo nta shingiro gifite ahubwo ko umukino wo kwishyura uri ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 kuri Stade ya Bugesera.

Umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-0.

Rayon Sports yatsinze Intare FC mu gikombe cy'amahoro | Football Live Scores

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *