Ikirunga cyari kimaze imyaka 40 kitaruka cyogeye kugaragara kirimo kuruka.

Ikirunga cy’ikinini ku isi Mauna Loa cyari kimaze imyaka igera kuri 40 kitaruka kiri ubu kirimo kuruka , icya Kilauea byegeranye cyo ngo kimaze umwaka urenga kirimo kuruka

Ku cyumweru dusoje mu masaha y’ijoro ashyira saa sita zo ku wa mbere  nibwo byatangajwe ko ikirunga cya Mauna Loa  giherereye muri Hawaii ,cyaherukaga kuruka mu mwaka w’1984 , cyongeye kuruka nyuma y’imyaka 40 gituje kitaruka.

Iki kirunga gitangiye kuruka mu gihe kigenzi cyacyo cya  Kilauea kiri muri mile 21 byegeranye cyo ngo cyari kimaze umwaka kiruka nkuko inkuru duekesha CNN ibivuga,

US Geological Survey Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , cyatangaje ku wa mbere ninjoro ko ibikoma by’iki kirunga bitari kumanuka ahubwo biri kwigumira hagana hejuru ku mutwe wacyo, gusa bagasaba abaturage kuba maso kuko ibintu bishobora guhinduka isaha ku isaha.

CNN ivuga ko ibigo bikomeye muri America bishinzwe ubutabazi n’izindi nzego biryamiye amajanja mu kwirinda ko hari umuturage uturiye iki kirunga waza kugirwaho ingaruka n’iruka ryacyo.

Kilauea ikirunga gito kiri mu majyepfo ashyira uburasirazuba CNN ivuga ko cyatangiye kuruka guhera mu kwezi kwa cyenda kwa 2021 ,bivuze ko cyari kimaze umwaka kirimo kuruka gusa Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikavuga ko kugeza ubu ntacyo iri ruka ryigeze ryangiza kuva muri 2021 ,bitandukanye na 2018 ubwo ryangizaga amazu agera kuri 700 yo mu mudugudu wa  Leilani.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *