Imikorere mibi y’Ibitaro bya Ruhango na Gitwe Minisante yabyinjiyemo

Uko ikibazo giteye,abakozi 14 bakoraga mu bitaro bya Gitwe ndetse na rugango tariki 14 Gicurasi aba bakozi bimuwe n’Akarere ka Ruhango (barindwi muri bo bimuriwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe bavanwe mu Bitaro by’Intara bya Ruhango, abandi batanu bimuwe mu bitaro by’Intara bya Ruhango bavanwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe) ariko nyuma yaho bamwe muri bo bandikira Minisiteri y’Ubuzima bayisaba kurenganurwa.

Minisante imaze kubona amabaruwa arimo iyo Akarere ka Ruhango kanditse kayisaba ko abo bakozi bimurwa n’amaburuwa ibyo bitaro byombi byandikiye akarere bikagezaho urutonde rw’abakozi basabirwa kwimurwa ndetse n’ayo abo bakozi bayandikiye basaba kurenganurwa, yashyizeho itsinda rijya gucukumbura ako karengane.

Muri urwo rugendo ibyakozwe harimo kuganiriza abakozi bimuwe; gusuzuma niba hari abakozi babirenganiyemo kugira ngo barenganurwe no kureba ibibazo bijyanye n’imitangire y’amasoko ndetse n’imyishyurire ya serivise mu bitaro by’Intara bya Ruhango.

Nyuma yibyo Raporo yakozwe n’iryo tsinda yerekana  ko Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Ruhango, Dr Namanya William, yasabiye abo bakozi kwimurwa kubera imyitwarire mibi yabarangaga.

Yatangaje ko”Kuva yagera mu Bitaro bya Ruhango mu mpera za 2019, yasanze hari itsinda ry’abakozi ryananiranye ndetse rituma hari abandi badakora neza. Yongeyeho ko abo bakozi bagiye bagirwa inama ariko ntibahindura imyitwarire, bityo biba ngombwa ko asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kwimura abo bakozi kugira ngo abasigaye babashe gukora neza.”

Habituza Benjamin,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gitwe, we yabwiye iryo tsinda rya Minisitei y’Ubuzima ko abakozi yohererejwe n’Akarere ka Ruhango baturutse ku Bitaro by’Intara babayeho nabi bitewe n’uko imiryango yabo idatuye hafi aho bikaba bibasaba gutega moto bikabatwara amafaranga menshi y’urugendo.Yavuze “Ko bakiriye abakozi barindwi baturutse ku bitaro by’Intara bya Ruhango aho bari boherejwe n’Akarere ka Ruhango kandi bakaba babayeho nabi kuko abenshi imiryango yabo idatuye i Gitwe, ugasanga bifata umwanya kugira ngo batege moto basubirayo, ingendo bakora zikaba ndetse zibatwara n’amafaranga menshi.”

usinzwe ibarurishamari mu Bitaro baya Gitwe yatangaje ko ababa bakozi bimuwe batabishaka ndetse anavuga kandi ko batigeze babyishimira.Yerekana ko nta gihamya kigaragaza impamvu nyamukuru bagombaga kwimurwa kuko bose ntawigeze agira ikibazo cy’imyitwarire mibi mu kazi.

Ati “N’umukozi wari ushinzwe Nursing (Ag Director of Nursing) yarimuwe ariko nta kosa ry’imyitwarire mibi yari afite, byose byari mu magambo.”

Ushinzwe ubuvugizi mu Bitaro bya Gitwe, we yabwiye itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ko hari bakozi bahoraga bagumura abandi bababuza kwikingiza, ibyo bifatwa nk’aho ari imyitwarire mibi, nyamara abajijwe niba harabayeho kubandikira asubiza ko bitigeze bikorwa ndetse yemera ko ari ikosa.Abajijwe n’iryo tsinda impamvu yagendeweho kugira ngo batoranye abo bakozi batanu basabiwe kwimurwa, yasubije ko atigeze yita ku kubyinjiramo kuko byakozwe n’umuyobozi w’ibitaro.

Abajijwe impamvu yohereje urupapuro rudafite nimero (numero de reference) yasubije ko atari azi ko iyo nimero itariho, ngo ni ikosa ryabaye kandi ngo nta mukozi yigeze yandikira ahubwo yandikiye Akarere ka Ruhango aba ari ko kabandikira.

Uwari Umuyobozi w’agateganyo w’Ibitaro bya Gitwe, Dr Nyarwaya Aimable, yabwiye itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ko imyanzuro yafashwe yo kwimura abo bakozi yashingiye ku biganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango hamwe n’inama zatanzwe kuri icyo kibazo.Gusa ariko ngo urutonde rwazanywe n’akarere babasaba gusinya, ariko bisabwa atakiri mu nshingano z’ubuyobozi bw’ibitaro, umuyobozi mushya yanga kubisinya.

Raporo iti “Hanyuma Dr Nyarwaya Aimable n’Umuvugizi w’Ibitaro bya Gitwe barasinya kubera uburyo Ubuyobozi bw’Akarere bwabashyiragaho igitutu cyo kubikora. Akaba ari yo mpamvu urwandiko rwagiye mu karere rutari rufite nimero ya reference.”

Itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryaganirije buri mukozi wimuwe hagamijwe kumenya icyo batekereza ku cyemezo cyabafatiwe no kumenya niba hari ikindi kibyihishe inyuma.Abaganirijwe bose bavuze ko batunguwe no kwimurwa kandi byatangiye kubagiraho ingaruka mbi mu mibereho no mu kazi bashinzwe.

uwitwa  Uwamahoro Claudine we yavuze ko akimara kubona ibaruwa imwimura yatunguwe bimuviramo n’ikibazo cy’ihungabana.

Abari boherejwe nkitsinda na  Minisiteri y’Ubuzima ryanagiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku wa 17 Nyakanga 2021, Umuyobozi w’ako karere asobanura ko bafashe umwanzuro wo kwimura abo bakozi ku bitaro byombi, bashingiye ku mpamvu z’inyungu z’akazi, ariko yemera ko abakozi bashyizwe mu kazi na Minisiteri y’Ubuzima yabimuye atabifitiye ububasha, bityo akaba ategereje umwanzuro w’iyo minisiteri.

Isesengura ryavuye muri iki kibazo ndetse n’umwanzuro

Itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryavuze ko ryasanze Ibitaro by’Intara bya Ruhango bifite ikibazo cy’imiyoborere mibi idakurikije amategeko, bityo bikaba biri gutuma hagaragamo ibibazo by’imicungire mibi y’abakozi hamwe n’umutungo.

bavuze kandi  urutonde rw’abakozi batanzwe ngo bimurwe byari mu rwego rwo kubikiza, dore ko nta makosa yo kwica akazi bigeze bakurikuranwaho mu buryo bukurikije amategeko.”

Usibye kuba itsinda rya Minisiteri y’Ubuzima ryatanze inama ko abakozi bimuwe basubizwa aho bari basanzwe bakorera, mu isesengura ku bibazo biri mu Bitaro by’Intara bya Ruhango ryasanze umukozi ushinzwe amasoko (Procurement Officer) n’umucungamari mukuru ,bavuze ko  ari abakozi bakora kinyamwuga, bagerageje uko bashoboye kugira ngo amategeko yubahirizwe hagamijwe kudahombya Leta, bityo bikaba ari ngombwa ko bagarurwa.

Mayor wa  Ruhango yagiriwe inama yo gusubiza abakozi uburenganzira bwabo bagasubira aho bari basanzwe bakorera kuko muri dosiye zabo nta kigaragaza imyitwarire mibi no kubangamira imitangire ya serivise nk’uko byagaragaye mu nzandiko z’abayobozi b’ibitaro byombi.Gusa abakozi babangamiwe no kuba basubira ku bitaro bari basanzwe bakoreraho, bibaye ngombwa bakwimurirwa ahandi mu buryo bukurikije amategeko mu rwego rwo gukora batekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *