Imishahara y’abakora mu bucamanza yongerewe

Abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza bongerewe imishahara ugereranyije n’uko yari isanzwe iteye hagendewe ku iteka rya Perezida rigena imitunganyirize y’inzego z’imirimo z’urwego rw’ubucamanza, imishahara n’ibindi bigenerwa abacamanza n’abakozi b’inkiko ryo mu 2018.

Imishahara y’abacamanza n’abakozi b’inkiko igenwa hashingiwe ku mbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo n’amahame ngenderwaho mu kubara imishahara. Ni ukuvuga ko urwego, umubare fatizo, agaciro k’umubare fatizo n’umushahara mbumbe bigendana na buri mwanya w’umurimo w’abacamanza n’abakozi b’inkiko.

Iteka rya Perezida rishya ari ryo nº 001/01 ryo ku wa 20/01/2022 rigaragaza ko umushahara mbumbe w’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga wazamuwe ukaba 2.685.339 Frw uvuye kuri 2.441.159 Frw mu 2018.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire agenewe umushahara wa 2.685.339 Frw uvuye kuri 2.441.159 Frw naho umushahara wa Visi Perezida ungana na 2.541.695 Frw uvuye kuri 2.183.524 Frw mu 2018

Iri teka rikomeza rigaragaza ko umucamanza mu rukiko rw’Ubujurire agenewe umushahara wa 2.441.159 Frw uvuye kuri 2.017.360 Frw mu 2018, uyu ukaba ungana n’uwa Perezida w’Urukiko Rukuru kimwe n’uwa Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Abandi banganya umushahara ni Visi Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko; buri wese agenewe umushahara mbumbe wa 1.617.505 Frw bigaragara ko nta mpinduka zabayeho ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2018.

Abandi bafite umushahara utigeze uhinduka barimo Umwanditsi Mukuru mu Rukiko Rukuru rw’ubucuruzi, Umwanditsi Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye bagenewe 567.590 Frw. Hari kandi Umwanditsi mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Umwanditsi mu Rukiko Rwisumbuye aho buri wese ni 473.075 Frw; Umwanditsi Mukuru mu Rukiko rw’Ibanze uhembwa 394.478 Frw , Umwanditsi mu Rukiko rw’Ibanze uhembwa 328.317 Frw ari na we mukozi uhembwa make muri uru rwego rw’ubucamanza.

Umushahara mbumbe wa buri kwezi w’umucamanza n’uw’umukozi w’inkiko ukubiyemo umushahara fatizo, indamunite y’icumbi, indamunite y’urugendo, inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi n’inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi uretse ko bose batagenerwa indamunite y’urugendo. Harimo aboroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu mu nshingano.

Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire bagenerwa buri wese ibindi bibafasha gutunganya umurimo birimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 y’itumanaho rya telefoni na interineti byo mu biro buri kwezi.

Bagenerwa kandi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 y’itumanaho rya interineti igendanwa buri kwezi, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi, ibihumbi 300 Frw yo kwakira abashyitsi mu kazi buri kwezi no koroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano.

Andi ni amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi 500 Frw buri kwezi n’amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone nubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *