Imodoka yagatangaza ya miliyoni 200,yaguzwe na Bruce Melodie yageze I Kigali

Amakuru yaravuzwe cyane bifatwa nk’ibihuha yuko Bruce Melodie yaba agiye kugura imodoka yo mu bwoko bwa Brabus, ubu ntibikiri ibihuha iyi modoka yagatangaza yamaze kugezwa i Kigali.

Amakuru yizewe yatanzwe n’umuntu wizewe yaduhamirije ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Brabus uyu muhanzi yatumye yamaze kugezwa mu Rwanda, nyuma yo gukurwa muri gasutamo no gukorwaho imirimo ya nyuma akazatangira kuyigendamo mu minsi mike iri imbere.

Uwatanze amakuru  yagize ati “Imodoka yamaze kugera mu Rwanda, igisigaye ni imirimo mike iri kuyikorwaho ku buryo mu minsi mike rwose mutangira kuyimubonamo.”

Iyi modoka ni imwe mu zihenze kuko ibarirwa agaciro karenga miliyoni 200 Frw,mu gihe Bruce Melodie azaba atangiye kuyigendamo, azaba abaye umuhanzi wa mbere ugenda mu modoka ihenze mu Rwanda.

Ntagitangaza kirimo kuba uyu muhanzi aguze iyi modoka cyane ko amaze kwagura ibikorwa bye aho nyuma y’iminsi mike atangiye gukorana n’abafatanyabikorwa bashya ndetse banamufashije mu ikorwa ry’igirimbo ye iheruka ‘Izina’.

Uyu muhanzi umaze imyaka ari mu bakunzwe mu muziki w’u Rwanda aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze yinjiye mu buhanzi.Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru bigaragaza ukuntu uyu muhanzi ari mu bakunzwe mu Rwanda.

Abanze kumfasha mbere nge ndabafasha – Bruce Melodie – IMVAHONSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *