Impamvu Shiboub adakina Umutoza wa APR FC Thierry Froger

Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yavuze ko impamvu adakinisha umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ari amahitamo ye ndetse n’ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira, yinjiye muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino 2023-24, ariko nyuma wa Champions APR FC yatsinzwe na Pyramids 6-0 muri Nzeri, yamaze igihe adakina aho yari yararwaye Malaria.

Shiboub yagarutse mu kibuga tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ku mukino wa AS Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1-1, igitego cya APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yari ahawe na Shiboub.

Imikino yakurikiyeho uwo batsinze Sunrise FC 1-0, n’uwo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 ku wa Gatandatu ntabwo yagaragaye kuri iyo mikino.

Thierry Froger akaba yabwiye itangazamakuru ko impamvu Shiboub adakina ari 2 zirimo n’amahitamo ye nk’umutoza.

Ati “hari impamvu 2 Shiboub adakina. Iya mbere ni amahitamo yanjye nk’umutoza, indi ni itegeko ry’umubare w’abanyamahanga aho batagomba kurenga 6.”

APR FC ubu iri ku mwanya wa 1 n’amanota 26, Police FC 25, Rayon Sports 23 inganya na Musanze FC ya kane.

APR FC sweat over Pitchou, Shaiboub fitness - The New Times

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *