Impanuka y’indege yahitanye umuherwe wo muri Romania Dan Petrescu nabandi bantu 8

Mu gihugu cy’u Butaliyani  Mu Mujyi wa Milan mu habereye impanuka y’indege [Private jet] yahise yahitanye abantu umunani barimo umuherwe w’Umunya-Romania, Dan Petrescu, umugore we ndetse n’umuhungu wabo w’imyaka 30.

Indenge ya  Pilatus PC-12 bivugwa ko yamanutse iri gushya igonga inyubako irimo ubusa muri uyu Mujyi wa Milan, nayo ihita ishya ndetse n’imodoka zari ziparitse imbere yayo ziragurumana.

ikinyamakuru cya BBC cyatangaje  iyi nkuru kivuga ko iyi ndege yari itwawe n’uyu muherewe, Dan Petrescu w’imyaka 68, wari kumwe n’umuryango we, iturutse ku kibuga cy’indege cya Linate muri Milan igiye ku kirwa cya Sardinia giherereye mu nyanja ya méditerranée.

Uwatanze amakuru yuko yumvise indege igira ikibazo witwa Giuseppe, yavuze ko witwa yabanje kumva urusaku rw’indege hejuru ye bimeze nk’aho moteri yayo igiye kuzima.

Yakomeje agira ati “Maze kumva ibyo nahise numva urusaku rwinshi rw’ikintu gituritse, amadirishya y’inzu yacu atangira gutigita, mfungura idirishya rimwe mbona umwotsi mwinshi cyane uri kuzamuka.”

Iyi mpanuka icyayiteye nticyahise kimenyekana, kuko Ikigo gishinzwe kugenzura ingendo z’indege cyo mu Butaliani, ENAV, cyatangaje ko cyabuze iyo ndege kuri radar mu minota mike igihaguruka, gusa hatangiye iperereza ry’icyateye iyo mpanuka

Umuherwe Dan Petrescu ukomoka muri Romania niwe wari uyitwaye akaba yapfanye n’umugore we n’umwana wabo

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *