Impinduka ku cyaha cyo gusambanya abana,mbwambere mu mateka y’u Rwanda hatangajwe urutonde rwabakoze iki cyaha.

Abantu 322 binganjemo abagabo nibo batangajwe bwa mbere mu mateka y’u Rwanda ku rutonde rw’abantu bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa nibwo hatangajwe abahamwe niki cyaha.Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imibare igaragaza ko bigenda byiyongera buri mwaka. Uko kwiyongera kw’imibare guterwa ahanini n’uko nibura abantu bashishikarijwe kudahishira ikorwa ry’ibi byaha.

Buvuga ko hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye bugamije gukumira ikorwa ry’ibi byaha, harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora.

Gutangaza imyirondoro y’abantu bakekwaho ibi byaha ni imwe mu ngamba zafashwe zigamije kubikumira burundu.Iyi gahunda igamije ko rubanda rumenya ababa bakoze biriya byaha biremereye kandi bigira n’ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n’ipfunwe muri sosiyete.

Habyarimana Angelique Umushinjacyaha Mukuru wungirije, yatangaje ko ubushinjacyaha bukuru bwishimiye ku munsi nk’uyu kuba bwahawe umwanya kugira ngo bubatangarize ku mugaragaro abakoze ibyo byaha.

Ati “ Icyo twakwita nk’ikusanyamakuru ry’abantu bagiye bakurikiranwa n’ubushinjacyaha bakaburanira imbere y’inkiko hanyuma bagahamwa n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gutsina, turavuga abantu bakuru basambanywa ku gahato no gusambanya umwana bamara guhamwa ibyo byaha mu nkiko kandi ku nzego zose abo bantu ubushinjacyaha bukaba bwarabakusanyije mu cyo twise Sex Offender Registry hagamijwe kubatangaza no kubamenyekanisha.”

uru rutonde warubona kumbunga zikurikira:

rubuga rw’Ubushijacyaha Bukuru:

https://nppa.gov.rw/index.php?id=118

Cyangwa ku rubuga:

https://www.sor.nppa.gov.rw/remarks

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *