Impunduka kubamaze kugerayo ku rubuga rwa Twitter,bagiye kujya bishyura $8 ku kwezi

Nta minsi iciyemo umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk yegukanye burundu urubuga rwa Twitter rukundwa nabatari bake, aho ruri mumbuga zikomeye cyane kuri uyu mubumbe dutuyeho.

Kuba uru rubuga rwaguzwe nuyu muherwe byazanye impinduka aho kugeza ubu abantu bafite konti za Twitter ziri Verified bagiye kujya bishyura $8  ku kwezi akaba ibihumbi 8000 Frw bya serivice bahabwa.

Iki giciro Elon Musk yavuze ko kizagenda gihinduka ugereranyije n’abaturage batuye igihugu aho yanongeyeho ko uburyo imikorere mishya igenderwaho mu gutuma konti iba verified idsobanutse.

Nkizindi service zose,iyo wishyuye menshi ubona byinshi,rero uzajya ahabwa kuba Verfied azajya ahabwa service z’umwihariko mu buryo butandukanye harimo nko kuba umuntu yasubiza ubutumwa runaka,kwemererwa gushyiraho Video n’amajwi birebire kurusha abandi batari Verfied, ndetse no gushakisha ibiri kubera  kuri Twitter ukabibona kurusha abandi.

Elon Musk yakomeje avuga ko amatangazo acishwa kuri Twtter bazajya babona azaba ari make ndetse bikazaha amikoro asumba ayarahari yo kumenya ndetse no gushimira abahanga mu byo bashyizeho.

Izindi mpinduka uyu muherwe yatangaje nuko musi ya konte z’abantu bazwi,ibyamamare hazajya hashyirwaho icyo akora nkuko bigenda kubanyapolitike.

Musk aherutse kugura urubuga rwa Twitter kuri Miliyari $44 nyuma y’inkubiri yabanyiri uru rubuga mu manza bamusaba ko yakora ibyo yiyemeje.

Nyma yo kuyigura yahise yirukana abayobozi bayo ndetse atangaza ko imikorere ye igiye gutandukana nabari bafite uru rubuga.

icyicaro gikuru cya Twitter giherereye i San Diego muri California, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *