Imvugo Safari nyubaha iri kugenda ifata indi ntera umunsi ku munsi

Byatangiye ubwo umugabo witwa Safari George yari aragiye inka ze mu karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi, akagari ka Gasenyi, ubwo ubuyobozi bwari mu igenzura ryo kureba abaragira inka ku muhanda ngo bagirwe inama kubera ko ubuyobozi bwagaragaje ko biteza impanuka.

Uwitwa Safari yaje kutumvikana na DASSO nibwo safari yahise ata ku munigo Dasso ni ko gutabaza agira ati: “Aranyishe weee!!” Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Karangazi niwe wahagobotse asaba safari kumwumvira akareka kuniga DASSO, yavugaga mu mvugo igira iti: “Safari nyubaha, Safari nyubaha !!” .

Mu minsi mike iyi mvugo “Safari nyubaha” yaje gukwira igihugu cyose ,ndetse itangira gushyirwa ku myenda , ku nkweto, ku ngofero n’ahandi hatanduknye ndetse abarya amafaranga babyungukiyemo, harimo abacuruza imipira, abayandikaho n’abandi batandukanye bakomeje kungukira kuri iyi mvugo, abatebya nabo bagira bati: “ Safari yari akwiye kujya kwandikisha igihangano cye muri RDB .”

 

Zimwe mu mvugo zakomotse kuri Safari George

  • Yamutaye ku wasafari, aha baba bashatse kuvuga umugani w’ikinyarwanda ugira uti : “ Yamutaye kuwa Kajwiga.”
  • Safari nyubaha, aha baba bashatse kuvuga kureka guteza ibibazo cyangwa kurekera kurwana

Hanasohotse kandi imivugo itandukanye ivuga kuri uyu mugabo Safari George igendanye no kuba yaranize uyu mu Dasso, nubwo izi mvugo ziri muri rubanda zisa nkaho zishyigikiye igikorwa Safari yakoze ,ubuyobozi buributsa abaturage ko kurwanya ubuyobozi ari igikorwa cy’ubugwari kandi ko uzajya abikora wese azabihanirwa.

Ariko na none abayobozi ntibakwiye gukoresha imbaraga z’umurengera mu gucyemura ibibazo by’abaturage akaba ari nayo mpamvu aba bayobozi bagaragaye barwana na Safari GeorgeA bahagritswe n’akarere ka Nyagatare.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *