Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri:Utubari tuzafungurwa mu byiciro amabwiriza azatangwa na Minisiteri inshinzwe ubucuruzi na RDB.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021,inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame,ibera muri Village Urugwiro.

Ku wa 1 Nzeri 2021, ubwo Inama y’Abaminisitiri yateranaga, yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana na COVID-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa Yine mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iyi nshuro rero iyi nama yoroheje zimwe mu ngamba zari zimaze igihe zidahinduka, aho nko gufungura utubari hemejwe ko tuzafungura  mu byiciro ,amabwiriza azangenga iri fungura, akaba azatangwa na minisiteri ishinzwe ubucuruzi ndetse na RDB.

Ikindi nuko amasaha yo guhagarika ingendo yigijwe inyuma aho ingendo zizajya zihagarara saa tanu zijoro kugeza saa kumi za mugitondo mu mujyi wa Kigali.

Image

 

Image

Image

Image

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *