Indege ya Kompanyi ya Juba Airways yaguye igaramye kubwamahirwe ntihagira umugenzi upfa.

Indege ya Kompanyi ya Juba Airways itwara abagenzi yo muri Sudani y’Epfo yaguye igaramye ndetse ibice byayo bimwe na bimwe bifatwa n’umuriro ariko Imana ikingira ukuboko abari bayirimo bose bavanwamo ari bazima.

Iyi mpanuka idasanzwe yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo iyi ndege yavaga mu gace ka Baidoa yerekeza mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadushu, ariko igwa igaramye itaragera mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mogadishu.

Ku mbugankoranyambaga hakwirakwijwe Videwo iteye ubwoba yafatiwe hafi y’ikibuga cy’indege i Mogadishu yerekana umwotsi mwinshi mwinshi uva aho iyi ndege yari igaramye amapine yayo ari hejuru, mbere yo gutabarwa n’abazimya umuriro.

Ikinyamakuru Horseed Media cyatangaje ko nubwo hataramenyekana icyateye iyi mpanuka, abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Mogadishu bemeje ko abantu 33 bari muri iyi ndege bose bakuwemo ari bazima, kuri ubu abahungabanyijwe n’ibyotsi bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *