Indege ya RwandAir yanyereye ku Kibuga cy’indege cya Entebbe igwa mu byatsi biri iruhande rw’inzira yagenewe kunyuramo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru y’iyi nsanganya.

Ni urugendo rwitwa WB 464 rwari rwahagurutse i Kigali rwerekeje i Entebbe mu rukerera.

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri RwandAir, Fiona Mbabazi, yavuze ko kunyerera kw’indege mu gihe iri kugwa ari ibintu bisanzwe.

Ati “Biterwa n’ikirere kibi cyangwa se ubunyereri ku kibuga. Nta muntu wakomeretse, abantu bose bameze neza.”

RwandAir ni imwe muri sosiyete zo mu karere no muri Afurika muri rusange zitakunze guhura n’ibibazo yaba ibya tekiniki bikereza ingendo cyangwa se impanuka za hato na hato.

Nk’impanuka izwi yayo ni iyo ku wa 12 Ugushyingo 2009, saa 13:15 ubwo indege ya Jetlink Bombardier CL-600-2B19 ya Canadair yari ifite ibirango 5Y-JLD ikoreshwa na RwandAir mu rugendo rujya i Entebbe muri Uganda yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Icyo gihe, igice cyayo cy’imbere cyagonze inzu cyinjiramo, indege irangirika bikomeye umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Ku wa 24 Mata 2012, nabwo indege ya RwandAir ya Bombadier DHC 8-106 yakoreye urugendo i Gisenyi, ariko mu kugerayo nyuma yo guhagarara, abagenzuzi bo ku kibuga baje kubona ibyatsi mu mapine yayo.

Mu gusuzuma baje gusanga ko mbere yo kugwa ku butaka, yaranyuze mu byatsi biri mu ntera ya metero 10 mbere y’uko igera mu muhanda wayo.

Icyo gihe abapilote babajijwe impamvu basobanura ko ubwo indege yagabanyirizwaga umuvuduko, yahise ikora hasi mbere y’uko igera mu nzira yayo.

Ku wa 30 Mutarama 2018, bwo Boeing 737-800 ya RwandAir yari ivuye i Kigali ijya i Addis Ababa yaguye ku kibuga cy’indege cya Bole saa 14:27.

Nyuma yo kugwa ku kibuga, umwe mu bantu bagikoraho yayoboye indege aho igomba kujya guparika yifashishije imodoka ikora ako kazi. Indege yagiye guparika ahaparika izindi z’imizigo kuko ahamenyerewe hari huzuye.

Ubwo yageraga aho igomba guhagarara, uwari uyiyoboye ayereka inzira yasabye ko ihagarara. Moteri yayo yazimye saa 14:45.

Uwayerekaga inzira yagerageje gushyiraho ikigingi ku mapine yayo, hanyuma umupilote arekura feri nyuma yo kumenyeshwa ko ibigingi byashyizweho neza. Ya modoka yari iyiyoboye yahise iva aho iragenda.

Hashize umwanya muto, yagiye imbere buhoro buhoro igonga ipoto ry’itara ryo ku kibuga cy’indege yangirika kuri moteri ibumoso.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *