Indirimbo ya Bruce Melodie na Koffi Olomide yapfuye ku munota wa nyuma

Bruce Melodie akimenya ko Koffi Olomide agiye gutaramira mu Rwanda, yahise atangira ibiganiro biganisha ku gukorana nawe indirimbo ariko ntibyaza kumuhira ku munota wa nyuma. 

Byari byitezwe ko nyuma y’igitaramo Koffi Olomide yari afite i Kigali bagomba guhita bajya kuyikora.

Niko byanagenze, kuko ubwo Koffi Olomide yari asoje igitaramo yakoreye muri Kigali Arena, yahise ahura na Bruce Melodie bongera kunoza umugambi wabo.

Muri iryo joro, Bruce Melodie amaze guhura na Koffi Olomide yahise yerekeza kuri Country Records atangira umushinga w’indirimbo wari uri gukorwa na Producer Element.

Kuva Bruce Melodie yerekeje kuri studio, abari kuri Ubumwe Grande Hotel abantu bari biteze ko Koffi Olomide agiye kwitera amazi agahita ajya muri studio aho yagombaga gusanga Bruce Melodie, icyakora si ko byagenze.

Uwatanze aya  amakuru wari hafi ya Koffi Olomide, yagize ati “Abantu bose bari biteguye, bazi ko bagiye muri studio gukorana indirimbo na Bruce Melodie, baje gutungurwa no kumva ko bihindutse ko uyu muhanzi agiye kuruhuka.”

Bruce Melodie wari muri studio acyumva inkuru y’uko Koffi Olomide atakibonetse, yafashe icyemezo cyo gukomeza iyi ndirimbo kugira ngo nibitanakunda azayisohorere.

Nta makuru ya nyayo avuga impamvu Koffi Olomide yanze kujya gukorana indirimbo na Bruce Melodie bari bumvikanye, icyakora bivugwa ko hari ibyo batahurijeho birimo n’amafaranga.

Bruce Melodie wavuye kuri studio hafi saa kumi n’imwe za mu gitondo yatashye amaze kubona ko ibya Koffi Olomide bitagikunze, mu gihe undi nawe yari afite indege ya mu gitondo nubwo yamusize agafata iyo ku mugoroba wo ku wa 5 Ukuboza 2021.

Umuntu mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie yatangaje ko uyu muhanzi atacitse intege, bityo ko nubwo bitakunze ko akorana indirimbo na Koffi Olomide, ibiganiro bigiye gukomeza bigenze neza ikazakorwa ikindi gihe.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *