Indirimbo yari itegerejwe na benshi ya The Ben na Diamond yasohotse

The Ben yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond nyuma y’imyaka yari ishize abahanzi banyuranye bo mu Rwanda bagerageza gukomanga muri WCB Wasafi ngo bakorane indirimbo n’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ariko bikagorana.

Iyi ndirimbo ’Why’ ya The Ben na Diamond yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi byitezwe ko amashusho yayo azasohoka mu minsi mike iri imbere.

Ni indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko kuko kuva Diamond izina rye ryakura mu muziki wa Afurika ndetse n’Isi benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bagiye bamwipima ariko bikarangira bidakunze ko bakorana.

Ubwo amakuru yaje kumenyakana mu mpera z’umwaka ushize ko The Ben yaba yabashije gufatisha Diamond uri mu bagezweho muri aka karere na Afurika muri rusange.

Kuva byamenyekana ko bagiye gukorana indirimbo, abakunzi b’umuziki nyarwanda, ntabwo bahwemye kotsa igitutu The Ben bamusaba kuyisohora vuba.

Ubu busabe bwarushijeho kuba bwinshi ubwo Diamond yasohoraga amafoto yo mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryabereye muri Tanzania.

Ni indirimbo byibuza yari imaze ukwezi itegerejwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abakurikiranira hafi umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Kuri uyu wa 2 Mutarama 2021, Diamond yabanje gusohora indirimbo yakoranye na The Ben mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo yayo.

Ni indirimbo y’urukundo aho buri umwe muri aba bahanzi aba abwira umukunzi we amagambo y’urukundo amusezeranya kutazamuhemukira no kuzarinda urukundo rwabo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *