Indirimbo zose zu muhanzi R. Kelly zasibwe ku rubuga rwa YouTube

Reuters yatangaje ko uru rubuga rwatangaje ko rwakuyeho indirimbo z’uyu muhanzi  nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera abiganjemo abagore.

Youtube yakuyeho shene ebyiri z’uyu muhanzi zirimo RKelly TV na RKelly Vevo ndetse akaba atazongera kwemererwa gutangiza izindi nshya. Amashusho y’uyu muhanzi yashyizweho n’abandi azakomeza kugaragara.

Umuvugizi wa Youtube yemeje ko basibye shene z’uyu muhanzi. Ati “Twakwemeza ko twahagaritse shene ebyiri za R. Kelly bigendanye n’amahame yacu.”

R Kelly


Guhera mu 2017 R Kelly ari mu byamamare byibasiwe biturutse ku bukangurambaga bwatangijwe n’abagore babiri bwiswe #MuteRkelly, aho bashakaga ko indirimbo z’uyu muhanzi zikurwa ku mbuga zirimo Spotify, AppleMusic, AmazonMusic n’izindi.

Mu mpera za Nzeri, R. Kelly wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye abagore barimo abatarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Uyu muhanzi yashinjwaga ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, kwambukiranya leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Aba bantu banyuze imbere y’abacamanza bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri. Nubwo R.Kelly yari afite abamushinjura bigaragara ko ntacyo byatanze.

Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko muri Gicurasi 2022; ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu.

R.kelly

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Src:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *