Indonesia: Abantu 174 bapfiriye kuri Stade(Amafoto+Video)

Mu gihu cya Indonesia ku kibuga cya Kanjuruhan Stadium mu mujyi wa Malang haraye habereye umukino wahuje amakipe abiri Arema FC na Persebaya Surabaya, amakipe abiri akunzwe cyane muri iki gihugu gusa biza kuragira habaye imvururu zaguyemo abantu 179 bashobora no kuza kurenga.

Umukino ubwo warangiraga ikipe ya Arema FC imaze gutsindwa na Persebaya Surabaya ibitego 3-2,abakunzi ba Arema FC yatsinzwe nibo binjiye mu kibuga mbere, nuko Polisi itangira kubamishamo imyuka iryana mu maso nk’uko byatangajwe na Nico Afinta, Umuyobozi wa Polisi muri aka gace byabereyemo.

Ati “Ibyabaye natwe ubwacu byaturenze tunanirwa kubihosha kuko abafana ba Arema bakinjira mu kibuga, abandi hanze bari batangiye kwangiza ibikoresho nk’imodoka, dutangira kuzamura imyuka iryana mu maso. Ikindi kandi mu babuze ubuzima harimo n’abashinzwe umutekano babiri.”

Nkuko amashusho abigaragaza ,nyuma y’uko aba bose binjiye mu kibuga, hagaragaye umwotsi w’imyuka iryana mu maso izamuka. Byatumye abafana bose bahita bakaza uburakari bakomeza umurego mu guhungabanya umutekano.

Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo, Zainudin Amali yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba guhita zibikurikirana, hakamenyekana abagize uruhari mu bikorwa nk’ibi.

Ati “Turi gukorana n’inzego bireba harimo Ubuyobozi bwa Polisi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Indonesia [PSSI], kugira ngo tujye ku kibuga aho ibyaha byabereye noneho hafatwe imyanzuro ikwiye.”

Stade ya Kanjuruhan yakira abantu 42,500 mu busanzwe ariko hari hatarakorwa imibare igaragaza neza abari bitabiriye uyu mukino.

Indi mikino yari iteganyijwe mu cyumweru gitaha yahise ihagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Ikipe ya Arema FC yahagaritswe umwaka wose idakina muri shapiyona muri iki gihugu.

Aremania Ricuh, Kecewa Arema FC Kalah dari Persebaya Surabaya | TIMES  Indonesia

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *