Indyo yuzuye ku mubyeyi utwite ifashe umwana kubyibuha

Hari ibiribwa umubyeyi utwite yakwitaho mu mafunguro ye,maze akabyara umwana wakuze neza kuko yitaweho akiri mu nda,dore ko burya umubyeyi wese iyo atwite aba yifuza kuzabyara umwana ushyitse,ufite ibiro bihagije kandi agashishwa no kumubyara ari munini abyibushye.

1.Umugore utwite akaba yifuza kubyara umwana ubyibushye agomba kwibanda kurya amafunguro y’ibinyamavuta y’umwimerere birimo nk’avoka,ubunyobwa n’ibindi,ndetse ukanyuzamo n’ibindi biribwa byo mu nganda bifite amavuta nka mayonnaise,marigarine,foromaje cyangwa amavuta y’inka.

Gusa umubyeyi akibuka ko ibi biribwa biba byatunganyirijwe mu nganda atari byiza kubyihata ahubwo akabirya anyuzamo abisimburanya n’ibindi kandi bitari buri munsi kandi akabishyira ku mafunguro yandi,atabirya byonyine.

2.Umubyeyi kandi agomba kurya ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine birimo nk’amata amagi,inyama zitukura kuko ibi byose bifasha umwana gukura vuba kandi neza,dore ko ibyo biribwa biba binafite iron na calcium bikomeza kandi bigakuza amagufa y’umwana.

3.Ibiribwa birimo ibishyimbo,amashaza na soya n’imboga rwatsi nabyo bifasha umwana uri mu nda gukura neza.

Ibi nibyo biribwa bya mbere,umubyeyi ashobora gusimburanya mu mafunguro ye ya buri munsi mu gihe atwite,maze bikabyibushya umwana uri mu nda,akazavuka ari munini,kandi afite n’ubuzima buzira umuze.

source;livestronger

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *